Mu mafoto: Reba uko byari byifashe mu nama yigaga ku mutekano w’Igihugu
Mu Ishuri rya Gisirikare i Gako, kuri uyu wa Gatandatu habereye Inama Nyunguranabitekerezo ku Mutekano w’Igihugu (National Security Symposium) ihuza abayobozi mu by’umutekano, abanyeshuri n’abashakashatsi bo mu mashuri makuru, hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Bagiranye ibiganiro byibanda ku nsanganyamatsiko zikurikira: “Kwivanga kw’Amahanga mu bibazo bya Afurika: Imbogamizi n’Inzira y’igisubizo” ndetse na “Umutungo kamere n’iterambere rirambye: Amahirwe Afurika ifite.”
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko ibibazo by’umutekano Afurika ihura na byo bisaba ingamba zihuriweho hagati y’ibihugu bya Afurika.
Yagize ati “Dufatiye urugero ku Rwanda, mu 1994 igihe amahanga yareberaga Jenoside yakorewe Abatutsi iba, kugeza aho abarenga Miliyoni bishwe, kugeza ubwo kandi habayeho kubohora Igihugu Jenoside igahagarikwa, ibyo byose byagaragaje ko nta muntu n’umwe wakwitaho kurenza uko wakwiyitaho wowe ubwawe. Kuri ubu ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, ibyo byose byabashije gushoboka, twiyemeza gufata inshingano ndetse no gutekereza cyane.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, agaragaza ko hakenewe imikoranire myiza hagati y’ibihugu bya Afurika mu rwego rwo kugabanya ingaruka zo kwivanga kw’amahanga.
Yagize ati “Tubwizanyije ukuri, ahazaza ha Afurika hazagenwa n’Abanyafurika mu buryo bwa politiki, ubukungu, ingabo n’ibindi. Ni ibintu rero bigomba gutegurwa, harimo gukorana kuko ni byo bigomba kuturanga, twirinda amakimbirane.”
Iyi nama ngarukamwaka itegurwa n’Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda ryigisha ba Ofisiye bakuru ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda. Igamije gufasha abanyeshuri b’aba Ofisiye bakuru kurushaho gusobanukirwa ibibazo by’umutekano Afurika ihanganye na byo muri iki gihe, ndetse no gutyaza ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano bishobora kuvuka mu gihe kizaza.
Kureba andi mafoto, kanda HANO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|