Mu kwezi k’Ukuboza 2021 abantu 11 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi

Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu kwezi k’Ukuboza 2021, abantu 11 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi mu ngo abandi bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi ahantu hatandukanye mu gihugu.

Ku itariki isoza umwaka ya 31 Ukuboza 2021 hafashwe abagabo bane bose bakekwaho kwiba amashanyarazi. Abo ni Niyonsaba, Sindikubwabo ndetse na Harelimana bose bafatiwe mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge bakekwaho kwiba amashanyarazi. Ingo zabo zose zafatiwe mu cyuho zikoresha amashanyarazi atishyurwa ndetse bahita bashyikirizwa RIB.

Kuri iyo tariki kandi hafashwe uwitwa Mihigo utuye mu Mudugudu wa Gakoro, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze yuriye ipoto y’amashanyarazi muri uwo Mudugudu ari guha abaturage amashanyarazi mu buryo butemewe n’amategeko. Na we yahise ashyikirizwa RIB Muhoza ngo akurikiranwe.

Ku itariki ya 29 Ukuboza 2021 mu bugenzuzi bwakozwe, inzu y’uwitwa Rwanamiza utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, Akagari ka Cyaruzinge, Umudugudu wa Gashure yafashwe yiba umuriro w’amashanyarazi. Yahise ashyikirizwa RIB Ndera ngo abibazwe.

Ku itariki ya 20 Ukuboza 2021 hafashwe ingo ebyiri za Uwiringiyimana na Maniraguha ziherereye mu Murenge wa Muhoza, ziba umuriro w’amashanyarazi. Uwiringiyimana yahise ashyikirizwa RIB Muhoza, mu gihe Maniraguha yabuze agishakishwa.

Ku itariki ya 16 Ukuboza 2021 mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Base, Akagari ka Rwamahwa, Umudugudu wa Karambi hafatiwe mu cyuho uwitwa Umurongi ukodesha inzu ya Bizimana yiba umuriro w’amashanyarazi. Yahise ashyikirizwa RIB Bushoki ngo akurikiranwe.

Tariki 03 Ukuboza 2021 mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, Akagari ka Kabuguru, hafatiwe abagabo batatu ari bo Maniriho, Sindizera na Munezero bafite insinga z’amashanyarazi bibye ku bikorwaremezo bya REG. Abakekwa bahise bashyikirizwa RIB Nyamirambo ngo bakurikiranwe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi ndetse ashishikariza abaturage gukomeza gukorana na REG n’inzego z’umutekano kuranga izi nkozi z’ibibi cyane cyane ko kwiba amashanyarazi bimunga ubukungu bw’igihugu.

Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

Ati “REG ifatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu”.

Abantu baranze inyubako ziba amashanyarazi hari igihembo bagenerwa na REG kubera icyo gikorwa bakoze.

Kwiba amashanyarazi kandi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka