Mu kazi biremewe ko umupolisi yakwambara gisivile agakoresha n’imodoka ya gisivile - CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yasobanuye ko umupolisi ashobora gukora akazi ke yambaye umwambaro wa gisivile, ndetse agakoresha n’imodoka itari iya gipolisi mu gihe abiherewe uburenganzira n’abamukuriye.

CP Kabera
CP Kabera

Yabitangarije mu kiganiro “Waramutse Rwanda”, cya Televisiyo y’u Rwanda cyo ku wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021, aho yagaragazaga ishusho y’uko umutekano wagenze mu cyumweru gishize.

Yavuze ko umupolisi yemerewe kujya mu kazi atambaye umwambaro wa gipolisi bitewe n’imiterere y’akazi atumwemo, ariko akabihererwa uburenganzira n’abamukuriye mu kazi.

Yagize ati “Umupolisi abiherewe uburenganzira n’umuyobora cyangwa se ukuriye umutwe abarizwamo, yakwambara gisivile akajya mu kazi agakoresha n’imodoka itari iya gipolisi, ibyo amategeko arabyemera bitewe n’ikibazo agiyemo uko kimeze, gusa mu gihe ari muri ako kazi akwiye kwerekana ikarita igaragaza ko ari umupolisi”.

Arongera ati “Ibyo rero abantu babyumve ko byemewe, ubundi umupolisi arangwa n’umwenda w’akazi, ariko iyo bibaye ngombwa ko yambara umwenda wa gisivile cyangwa agakoresha imodoka ya gisivile na byo abihererwa uburenganzira kandi amategeko arabyemera, abantu rero babyumve ko byemewe”.

Abajijwe ku cyo abapolisi bafungiwe niba gukora akazi bambaye gisivile byemewe, nyuma y’uko baherutse kugaragara muri video imaze iminsi icicikana ku mbuga nkoranyambaga yafatiwe mu mujyi wa Musanze, aho abo bapolisi bagaragaye bafata umuturage batambaye umwambaro wa Polisi bakamutwara mu modoka itari iya Polisi, CP Kabera yavuze ko icyo bazira atari imyambaro cyangwa imodoka bakoresheje ya gisivile, ngo icyo babazwa ni uburyo bakoze akazi.

Yagize ati “Abapolisi bari mu kazi ni bane, ariko babiri bagaragaye muri video basa n’aho bahutaza uriya muturage bamukubita, mu gihe tureba video urumva turayireba tukongera tukayireba tukayisuzuma, ibyo rero tugomba kubivuga kuko tubazwa inshingano z’ibyo dukora”.

Arongera ati “Gufata umuntu yambaye gisivile biremewe, kumushyira mu modoka ya gisivile biremewe ariko hari ibitemewe, ibyo rero ni byo tugomba gusobanura kugira ngo byumvikane, bari bane ariko havuzwe babiri ni na bo bagaragaye muri Video, kuba bari bambaye gisivile nta cyaha bakoze ikosa ni uburyo bitwaye mu kazi”.

CP Kabera abajijwe ku mpungenge zagaragara mu gihe Polisi ikoresha abapolisi batambaye umwambaro wa Polisi, bikaba byaba intandaro ya raporo zikunze kugaragaza zerekana ko mu Rwanda hari abantu bashimutwa, Umuvugizi wa Polisi yagize icyo asubiza kuri icyo kibazo.

Agira ati “Ntabwo mbizi, abakora raporo ni bo bazikora twe icyo dukora ni ibijyanye n’amategeko, ibyemewe tukabisobanura ibitemewe na byo tukabivuga bigafatirwa ingamba, naho iby’abo bakora raporo ntabwo twabitindaho”.

Umuvugizi wa Polisi kandi yihanangirije abatekamutwe bakomeje kwiyitirira inzego zishinzwe umutekano n’ibigo bitanga serivise zinyuranye, avuga ko Polisi ikomeje kubafata aho bakomeje kubiryozwa.

Ati “Tujya tubafata benshi, bakiyitirira Polisi, bakiyitirira urwego rushinzwe umutekano, bakiyitirira n’ibigo bishinzwe serivise zinyuranye tujya tuberekana, bakabyiyitirira biterwa n’icyaha bashaka gukora, ariko ubundi itegeko risaba umupolisi yuko mu gihe yambaye iyo myenda itari iy’akazi akuramo ikarita ye akayerekana, turasaba Abaturarwanda bose kujya babaza abapolisi ibibaranga mu gihe batambaye umwambaro wa Polisi”.

Arongera ati “Umupolisi ategetswe kwerekana ikimuranga mu gihe atambaye umwambaro wa Polisi, atabikoze arabibazwa akabihanirwa, hari ubwo abantu bibaza ku mubare munini w’abapolisi twirukana mu kazi, nta gikorwa cy’imyifatire mibi cyemewe muri Polisi ibyo abantu bakwiye kujya babimenya”.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi yabisobanuye, abo bapolisi bagaragaye muri iyo Video ubu bari gukurikiranwa, aho bazaburana bahamwa n’icyaha bagahanwa.

Ati “Hararebwa icyo amategeko ateganya, abapolisi bajya mu nkiko bakaburana bagakatirwa bagafungwa n’ubu hari abapolisi bafunzwe, Abapolisi banyuzwa muri za komite zishinzwe imyitwarire, byagaragara ko bakoze amakosa bakirukanwa, bagataha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba byemewe ko umuPolice yemerewe gukora nta Mpuzangano yambaye, Tuzatandukanya dute umuPolice wirukanwe mukazi, nundi wambaye sevil afite ikarita yakazi?, kereka niba abo mwirukanye mubaka ibyangombwa byose.

Eliphase yanditse ku itariki ya: 17-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka