Mu gihugu hose hatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019, Polisi y’u Rwanda yatangije ukwezi kwahariwe ibikorwa bigamije gushimangira iterambere n’imibereho myiza y’umuturage aho abayobozi batandukanye hirya no hino mu gihugu basabye abaturage gufata neza no kubyaza umusaruro uhagije ibikorwa bahabwa na Polisi y’u Rwanda kandi bagashimangira ubufatanye mu kurwanya ibyaha.

Minisitiri w'urubyiruko Rose Mary Mbabazi na IGP Dan Munyuza batangiza ukwezi kw'ibikorwa bya Polisi i Mageragere muri Nyarugenge
Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi na IGP Dan Munyuza batangiza ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi i Mageragere muri Nyarugenge

Hashize imyaka 19 Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage ibikorwa bigamije gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’ibishimangira iterambere ry’umuturage hagamijwe kurwanya ubukene kuko buza ku isonga mu biteza umutekano mucye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti " Imyaka 19 y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage."

Ibi bikorwa bikaba byatangijwe mu gihugu hose, aho mu mujyi wa Kigali byatangirijwe mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge hubakwa ibiro by’umudugugu utaranzwemo ibyaha.

Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi yavuze ko mu gihe Polisi ifata umwanya wo gutekereza gukora ibikorwa bigamije iterambere ry’umuturage, nawe bikwiye gukomeza kumutera ishema ryo gufatanya nayo mu gucunga umutekano no kubungabunga ibyagezweho.

Yashimangiye ko kuba harabonetse umudugudu utaranzwemo ibyaha, bikwiye kubera isomo n’indi midugudu kuko ibyakozwe hamwe bigakunda n’ahandi bishoboka.

Ati “Niba Umudugudu umwe ukumira ibyaha bigashoboka, bivuze ko n’undi mudugudu wabishobora bikaba bityo hose mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu gihugu hose abaturage twese tukabaho dutekanye ari nako duharanira gukora ibiduteza imbere.”

IGP Munyuza aganiriza abatuye Mageragere
IGP Munyuza aganiriza abatuye Mageragere

Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi buzirikana iterambere ry’abaturage, nabo abasaba kutazayitenguha mu kwicungira umutekano. Ati “Kuba Polisi yacu ifata umwanya igakorera umuturage ikimuteza imbere nicyo gituma natwe abaturage tugomba gufatanya nayo mu kwicungira umutekano, dutanga amakuru ku gihe.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko umutekano usesuye udashobora kugerwaho hakiri ibibazo by’ubukene, serivisi zitegereye abaturage n’ibindi bishobora kubangamira umuturage bityo akaba ariyo mpamvu Polisi ishyize imbere gufasha umuturage gukemura ibibazo bikimubangamiye.

Yagize ati “Iyo umuturage ateye imbere bimufasha gutekana bityo umutekano usesuye ukaboneka. Niyo mpamvu rero dushyira imbaraga nyinshi mu gukemura ibibazo bishobora kubuza umuturage gutekana. Umuntu ukennye buriya ntaba atekanye, tuzakomeza gukuraho ibyo bimubuza ituze.”

IGP Munyuza yasabye abaturage kurwanya icyabahungabanyiriza umutekano. Ati “Ibiyobyabwenge, inzoga zitemewe, ruswa n’ibindi byaha tuzakomeza kubirwanya nk’inzego zishinzwe umutekano ariko kugira ngo tubigereho neza, uruhare rwanyu rurakenewe cyane mu kubitangaho amakuru.”

uhereye ibumoso, Guverineri Mufurukye, Minisitiri Rwanyindo na DIGP Marizamunda batangiza ukwezi kw'ibikorwa bya polisi mu karere ka Ngoma
uhereye ibumoso, Guverineri Mufurukye, Minisitiri Rwanyindo na DIGP Marizamunda batangiza ukwezi kw’ibikorwa bya polisi mu karere ka Ngoma

Ibikorwa bya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba byatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Fanfan Rwanyindo Kayirangwa ari kumwe n’umuyobozi w’iyi Ntara Mufurukye Fred ndetse n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Juvenal Marizamunda ahubatswe inzu y’umuturage utishoboye mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma.

Minisitiri Rwanyindo yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko ariwo pfundo ry’iterambere n’imibereho myiza yabo.

Ati “Umutekano niwo shingiro y’iterambere rirambye, muharanire kubaho neza mubifatanya no kurinda ibyagezweho.”

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, mu Ntara y’Iburengerazuba kwatangijwe n’umuyobozi w’iyi Ntara Munyantwali Alphonse ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye ahubatswe ibiro by’umudugudu wa Yove wo mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke utararanzwemo ibyaha.

Guverineri Gatabazi n'umunyamabanga wa Leta muri Minisante Ndimubanzi batangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu Majyaruguru
Guverineri Gatabazi n’umunyamabanga wa Leta muri Minisante Ndimubanzi batangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi mu Majyaruguru

Guverineri Munyantwali yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’ubufatanye bugamije gushimangira iterambere n’umutekano bigera kuri buri wese.

Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage gutera ikirenge mu cy’umudugudu wa Yove ufatwa nk’utararanzwemo ibyaha kugira ngo abaturarwanda bakomeze gutura batekanye ari nako barushaho gukora ibibateza imbere.

Mu gihe igikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, mu Ntara y’Amajyepfo cyatangijwe n’umuyobozi w’iyi Ntara Emmanuel Gasana afatanyije n’uwari uhagarariye Polisi Commissioner of Police Dr. Daniel Nyamwasa ahatangijwe igikorwa cyo gucanira ingo 140 zo mu kagari ka Bitare, umurenge wa Ngera akarere ka Nyaruguru hakoreshejwe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu Ntara y’Amajyaruguru ukwezi kwahariwe ibikorwa Polisi ikorera abaturage kwatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick ari kumwe n’umuyobozi w’iyi Ntara Jean Mary Vianney Gatabazi aho bubakiye inzu umuturage utishoboye wo mu mudugudu wa Muko mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Cyanika akarere ka Burera.

Aha hanamenewe mu ruhame ibiyobyabwenge bifite agaciro karenga miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda byafatiwe mu Ntara y’amajyarugu mu kwezi gushize.

Dr. Ndimubanzi yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko ngo usibye kuba bihungabanya umutekano, byangiza n’ubuzima by’uwabikoresheje.

Yagize ati “Imyitwarire y’ukoresha ibiyobyabwenge itera amakenga umuryango we, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kuko bishobora kumutera gukora ibyaha kandi bihungabanya imitekerereze ye kuko aribyo biba bimukoresha.”

Abaturage bashima uruhare Polisi igira mu iterambere ryabo

Mihigo Jean Claude uyobora umudugudu wa Ruhehe mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze ashimira Polisi y’u Rwanda ko yakuye abaturaye ayoboye mu icuraburindi, ubu bakaba bicungira umutekano bamurikiwe n’amatara akomoka ku mirasire y’izuba.

Yagize ati “Umwijima watumaga tuticungira umutekano neza bigatuma abajura babona icyuho ariko ubu ntawatinyuka kuza guhungabanya umutekano kuko turara ducanye ndetse n’abanyerondo bagakorera ahantu habona.”

Nyirahabimana Therese utuye mu murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana yishimira amazi meza bahawe na Polisi y’u Rwanda kuko yabarinze indwara zikomoka ku mwanda no guhora bivuza inzoka baterwaga no kunywa amazi yanduye.

Yagize ati “Twanywaga amazi mabi, ubundi tugahora kwa muganga twivuza inzoka. Ku buryo umwanda wigaragazaga ariko ubu turakeye ntitugitonda no kwamuganga twivuza indwara zikomoka ku mwanda kubera aya mazi Polisi yaduhaye.”

Imiterere ya gahunda y’ibikorwa bya Polisi uyu mwaka

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kugizwe n’ibyumweru bine aho mu cyumweru cya mbere hazakorwa ubukangurambaga bugamije gushishikariza buri wese gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge hagamijwe kwirinda ingaruka zabyo.

Icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi cyizibanda ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’inda ziterwa abangavu. Icyumweru cya gatatu Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bazibanda ku kurengera ibidukikije.

Mu gihe icyumweru cya kane hazakorwa ubukanguramba bugamije kwirinda no gukumira impanuka zo mu muhanda.

Ibi byose bizashyikigirwa n’ibikorwa bizakorwa na Polisi y’u Rwanda bigamije gushimangira iterambere ry’umuturage aho ingo 3000 zizacanirwa hifashishijwe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, hazubakwa inzu 30 z’abatishoboye ndetse hubakwe n’ibiro by’imidugudu 6 y’intangarugero mu gihugu hose mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha, hanatangwe ubwisungane mu kwivuza ku bantu 3000 n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka