Mu byumweru bibiri bya Mutarama 2022, abantu 11 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi

Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu byumweru bibiri bya Mutarama 2022 abantu 11 barafashwe mu bice bitandukanye by’igihugu bakekwaho gukoresha amashanyarazi atishyurwa, abandi bakekwaho kwiba no kwangiza ibikoresho by’amashanyarazi.

Tariki ya 05 Mutarama 2022 hafatiwe mu cyuho inzu y’uwitwa Masozera iherereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, yari icumbitsemo uwitwa Serge, yibirwamo umuriro w’amashanyarazi. Nyiri inzu ntiyari ahari ariko uwo babanaga (Serge) yahise afatwa ashyikirizwa RIB ishami rya Kimihurura ngo abibazwe.

Tariki ya 07 Mutarama 2022, mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, hafatiwe abagabo babiri bari basanzwe biba insinga z’amashanyarazi ku mazu y’abaturage. Abo ni Rutazinda na Niyomugabo. Bombi bahise bashyikirizwa RIB ishami rya Nyanza ngo bakurikiranwe.

Tariki 12 Mutarama 2022, mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nyange , Akagari ka Kivugiza, Umudugudu wa Rugarama hafatiwe abagabo babiri ari bo Nsekambabaye na Habanabakize bigize abakozi ba REG ndetse batanga amashanyarazi mu buryo butemewe n’amategeko. Bahise bashyikirizwa RIB ishami rya Kinigi ngo bakurikiranwe.

Ku munsi ukurikiyeho tariki 13 Mutarama 2022, mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa, Umudugudu w’ Ubumwe, hafashwe Tuyishimire na Sibomana bigize abakozi ba REG bagurisha mubazi (Cashpower) za REG mu baturage. Abafashwe bashyikirijwe RIB Huye ngo bakurikiranwe.

Tariki 16 Mutarama 2022 uwitwa Kajeneza yafatiwe mu Karere ka Gisagara yiyita umukozi wa REG akubaka imiyoboro y’amashanyarazi itemewe. Yahise ashyikirizwa Polisi ishami rya Mukindo ndetse n’ikirego gihabwa RIB ya Muganza. Uyu wafashwe yari yubatse umuyoboro w’amashanyarazi utemewe wa metero 200 n’amapoto 3 mu Murenge wa Mukingo, mu Kagari ka Gitwa.

Tariki 19 Mutarama 2022 Polisi y’igihugu yerekanye abantu batatu bafashwe bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi harimo n’insinga za Camera yo ku muhanda. Abafashwe ni Patrick Ngarukiye wafatanywe ibikoresho bya REG by’umutekinisiye wuzuye birimo umukandara wifashishwa mu kazi ndetse wari warigize umukozi wa REG, abandi ni Alexis Musangwa wafatanyaga na Ngarukiye bose bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi. Abafashwe bari basanzwe batuye mu Karere ka Kicukiro na Nyarugenge ndetse akaba ariho bakoreye ibyaha.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi ndetse ashishikariza abaturage gukomeza gukorana na REG n’inzego z’umutekano kuranga izi nkozi z’ibibi cyane cyane ko kwiba amashanyarazi bimunga ubukungu bw’igihugu.

Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

Ati “REG ifatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu”.

Abantu baranze inyubako ziba amashanyarazi hari igihembo bagenerwa na REG kubera icyo gikorwa bakoze.

Kwiba amashanyarazi kandi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka