Moto zikomeje kuza ku isonga mu guhitana benshi mu mpanuka- Traffic Police

Umuvugizi w’ ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, atangaza ko kuva mu ntangiriro za 2018, abantu 138 bapfuye, naho 246 bagakomereka bikomeye bazira impanuka zo mu muhanda.

Amamoto akomeje kuza kwisonga mu guhitana benshi mu mpanuka
Amamoto akomeje kuza kwisonga mu guhitana benshi mu mpanuka

Mu 138 bapfuye 53 muri bo bazize impanuka za moto, naho muri 246 bakomeretse bikomeye, 115 muri bo bakomerekeye kuri moto.

Impamvu y’izi mpanuka igaragazwa ngo ni uburangare, ubumenyi buke mu gutwara ibinyabiziga, kutubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse n’ubusinzi butera umuvuduko ukabije.

DIGP Marizamunda atangiza, icyumweru cyo kwirinda Impanuka zo mu muhanda mu Karere ka Rubavu, ahamagarira abakoresha imihanda, ndetse n’abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko y’umuhanda, kugira ngo birinde gutakaza ubuzima.

Ati “Iyo amategeko yo mu muhanda atubahirijwe, ubuzima bw’abantu buraducika. Turifuza guhagarika ibidutwara ubuzima bw’abantu kandi dushobora kubihagarika, kuko uretse n’ubuzima bw’abantu hangirika n’ubukungu bw’igihugu.”

DIGP Marizamunda atangiza, icyumweru cyo kwirinda Impanuka zo mu muhanda mu Karere ka Rubavu
DIGP Marizamunda atangiza, icyumweru cyo kwirinda Impanuka zo mu muhanda mu Karere ka Rubavu

Nyuma yo kugaragaza ko Abamotari baza ku isonga mu guteza impanuka nyinshi mu gihugu, Safari Philippe Umuyobozi w’ihuriro ry’abatwara moto mu Karere ka Rubavu, avuga ko batangiye gushyira imbaraga mu kwigisha Abamotari gukorana neza na Polisi y’igihugu.

Ati “Byaragagaye ko impanuka nyinshi ziba ziterwa na Moto. turifuza kwigisha Abamotari kubahiriza amategeko y’umuhanda, ariko tukabigisha gukorana neza na Polisi yo mu muhanda, aho kubabona bagahunga kandi bashinzwe umutekano wabo.”

Police yatangije icyumweru cyo kurwanya impanuka mu mihanda
Police yatangije icyumweru cyo kurwanya impanuka mu mihanda

Ibikorwa bya Polisi byiganjemo ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha no kubikumira, ndetse n’ibikorwa byo kurwanya impanuka, bizamara ukwezi kurenga bisozwe tariki 16 Kamena 2018 hizihizwa isabukuru y’imyaka 18 Polisi y’igihugu imaze ishinzwe

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuhanda ugira amategeko abantu bagendera ho a batwara moto ntibayubahiriza bakora ibyo bashatse munzira zabanyamaguru feu rauge kunyura iburyo bwibindi binyabiziga umuvuduko ukabije ubusinzi nibindi bitabarika,inzego zumutekano zirabizi zirabibona kuko bikorwa imbere yabo barabahugura ntibumva inzira 2 zonyine nizo zakemura ikibazo kikarangira 1 polisi yambaye sivili kumuhanda yandika moto yose ikoze ibitemewe bandike,plaki ishakishwe,2 ufashwe yamburwe uburenganzira bwo gutwara ikinyabiziga nabura kuko benshi baziha a batagira ibyangombwa hafatwe,iyo moto na nyirayo yanditse ho nibyanga aho kugirango moto zimare abantu nubwo zaba zisora bazazice ziveho amafranga ntaruta abantu kandi abo zihitana nibo baba bayatanze,

gakuba yanditse ku itariki ya: 25-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka