Miyove hateye igisimba kirya amatungo y’intama

Mu karere ka Gicumbi mu Murenge wa Miyove hateye igisimba kirya amatungo y’abaturage.

Benshi mu batuye muri uwo murenge boroye amatungo magufi bararira ayo kwarika kubera kubura amatungo yabo. Ndamage Antoine avuga ko kimaze kumurira intama zigera muri eshatu. Umuturanyi we nawe n’uko byamugendekeye kuko avuga ko cyamuririye intama imwe.

Umuyobozi w’umurenge wa Miyove, Mugiraneza Vedaste, avuga ko hari ikintu gitwara amatungo y’abantu ariko abaturage bakemeza ko ari igisimba kiyatwara.
Avuga ko iperereza ryakozwe basanze ahantu hari imitwe igera muri itatu n’amajanja ariko kugeza ubu ntiharamenyekana igitwara ayo matungo neza.

Icyemeza ko ari inyamaswa irya ayo matungo ni uko mu gitondo babona inzira icyo gisimba cyanyuzemo kijya mu ngo z’abantu.

Ati “ntawatinya kuvuga ko ari inyamaswa kuko bamwe mubibwe amatungo baraririye ayasigaye baza kubona ikintu kimeze nk’inyana kiruka; ariko ntibabasha kukica kuko cyabacitse”.

Icyo gisimba ariko nta yandi matungo kirya uretse intama gusa; ubu bikaba biteye inkeke kuko benshi mu baturage basigaye bararana n’amatungo mu mazu babamo.

Ubu kimaze gutwara intama zigera muri 16 mu kagari ka Miyove na n’intama 27 mu Kagari ka Mubuga.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka