Miyove: Gerenade eshatu zatoraguwe, imwe iburirwa irengero
Ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade bitatu zatoraguwe n’umugabo warimo ukora akazi ko kumena amabuye mu murenge wa Miyove, mu Karere ka Gicumbi, ariko imwe muri zo iza kuburirwa irengero.
Basenga Gasengeri watoraguye izo gerenade kuri uyu wa Kane tariki 16/02/2012, mu gihe yari agiye guhuruza abayobozi umuntu utaramenyekana atwara imwe muri zo.
Munama yahise ihuza inzego z’umutekano n’abaturage, uhagarariye ingabo muri aka karere col. Murenzi Evariste yasabye abaturage kwitonda bakicungira umutekano bagahana amakuru bakamenya uwatwaye iyo gerenade.
Yasabye abaturage kugaragaza aho iyo gerenade yabuze iherereye kuko harimo inyungu zo kugira umutekano wabo n’uwigihugu muri rusange.
Uhagarariye police mu karere ka Gicumbi, Ndori Fred, nawe yabwiye abaturage ko kugaragaza no guhana amakuru hari icyo byatanga mu kumenya aho iyo gerenade iherereye, mu rwego rwo gukumira ubugizi bwa nabi bushobora guturuka kuwayinjyanye.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|