Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda n’Intumwa ya EU baganiriye ku mutekano w’Akarere
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024 yakiriye Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Johan Borgstam, baganira ku bijyanye n’umusanzu w’u Rwanda mu kubungabunga amahoro ndetse n’umutekano w’Akarere.

Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zitanga umusanzu mu kubungabunga amahoro mu bihugu byo mu Karere aho zirwanya ibikorwa by’iterabwoba ndetse zikanakora ibindi bikorwa biteza imbere abaturage b’ibyo bihugu.
Ingabo z’u Rwanda zitanga umusanzu wazo mu bihugu bitandukanye birimo Mozambique, Centrafrique, Haiti, na Sudani y’Epfo.
Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, zifite intego nyamukuru yo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wahungabanyije umutekano w’iyi Ntara kuva mu 2017.
Ingabo z’u Rwanda ziri no mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), aho zitanga umusanzu uhamye zigira mu bikorwa byo kurinda amahoro n’umutekano.

Si ugucunga umutekano gusa ingabo z’u Rwanda zikora kuko zinakora ibikorwa biteza abaturage imbere b’ibihugu zibungabungamo umutekano aho bifatanya mu bikorwa by’umuganda, Ubuvuzi, uburezi n’ibindi.
Ingabo z’u Rwanda zishimirwa uruhare rwazo muri ibyo bikorwa bitandukanye aho zarambitswe imidari na Perezida wa Centrafrique Prof Archange Touadéra azishimira ibikorwa zakoreye abaturage b’igihugu cye mu bihe bigoye mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu.
Ohereza igitekerezo
|