Minisitiri Busingye yashimiye abapolisi bagiye mu kiruhuko abifuriza ishya n’ihirwe

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2020 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango wo gusezerera mu cyubahiro abapolisi 261 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo abofisiye 147.

Ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, umuyobozi wungirije muri Polisi ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Juvenal Marizamunda, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Felix Namuhoranye ndetse n’abandi bofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Mu ijambo rye Commissioner of Police (rtd) Faustin Nturushwa wavuze mu izina ry’abapolisi bose bacyuye igihe yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuba barababaye hafi mu rugendo bari bamazemo imyaka myinshi bakorera igihugu.

CP (rtd) Ntirushwa yanashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku kinyabupfura, ubunyamwuga, ubunyangamugayo ndetse n’imibereho myiza bwabahaye.

Yavuze ko umuhango Polisi y’u Rwanda itegura wo gusezerera mu cyubahiro abageze mu izabukuru ari ikimenyetso cyiza cya gahunda z’igihugu ndetse n’urwego rwa Polisi y’u Rwanda.

Ati “Turashimira ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu butahwemye kutuyobora mu nzira zatumye dushobora kurangiza neza inshingano twari dushinzwe. Inzira zirimo kutwongera ubumenyi, kuduha ibikoresho nkenerwa bijyanye n’igihe, kuzamura imibereho myiza yacu n’iy‘imiryango yacu.”

CP (Rtd) Ntirushwa yavuze ko abasezerewe bazakomeza kuba inyangamugayo baharanira ko ibyagezweho bitasubira inyuma kandi bakomeza guhesha isura nziza Polisi y’u Rwanda aho bazaba bari hose. Yavuze ko biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu bikorwa byose by’igihugu cyane cyane kubumbatira umutekano igihugu gifite.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yashimiye bagenzi be bakoranaga bakaba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Abashimira ubwitange bwabaranze mu gihe bari bamaze bakorana muri Polisi y’u Rwanda.

Ygize ati “Twakoranye neza, mwaritanze bihangije, mwatanze imbaraga z’umubiri ndetse n’ibitekerezo. Abari bageze ku rwego rw’abofisiye bakuru mwakoze byinshi kuva cyera mubohora igihugu.”

IGP Munyuza yakomeje yibutsa abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ko n’ubwo bakuyemo umwambaro w’akazi ariko bazakomeza gukorana bya hafi na Polisi kuko umutekano ari akazi gakorwa buri gihe waba uri mu mwambaro wa Leta cyangwa umwambaro usanzwe. Yabibukije ko bakiri abayobozi kandi bagomba gutanga urugero rwiza mu baturage bagiyemo, bakarangwa n’ikinyabupfura ndetse no kubahiriza amategeko.

Ati “Muracyari abayobozi, muracyafite ishusho ya Polisi mu baturage. Ndabasaba gukomeza gufasha abaturage mu bintu bitandukanye mu bagira inama ndetse n’abapolisi basigaye mu kazi mukazajya mubasangiza ubunararibonye mufite.”

Minisitiri Busingye yavuze ko umunsi nk’uyu uba ari uw’ amateka urebye ibyo banyuzemo bakaba bakiriho kugeza ubwo iguhugu kibashimira bakajya mu kiruhuko.

Yagize ati “Kujya mu kiruhuko ni ishema n’ubwo hari abo binanira ntibabigereho,mwabaye intwari, mwakomeje indangagaciro za Polisi kandi igihugu kizakomeza gusigasira ibyo mwagezeho kandi namwe ntimuzemere ko hari ubyangiza mureba.”

Yabijeje ko bitangiye igihugu gishima kandi kizahora kibyibuka, abifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bagiyemo.

Yagize ati “Mwabaye intwari, muri intwari mu kwihangana mwarabigaragaje, mwakomeye ku ndangagaciro z’igihugu n’iza Polisi y’igihugu, murabizi neza uko Polisi mwayinjiyemo imeze n’uko musize imeze umuntu rero yabyishimira.”

Minisitiri Busingye yasabye abakiri mu kazi gukomeza kwihangana nabo bakazagera ku munsi nk’uyu bagasezererwa mu cyubahiro kibakwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

GUSAZA niho twese tujya.This is natural.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 1-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka