Minisitiri Busingye yagize icyo avuga ku mfungwa ziraswa zigerageza gutoroka

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, avuga ko gukoresha ingufu z’umurengera cyangwa zica ku mfungwa cyangwa abakekwa, bitemewe n’amategeko kandi bidakwiye.

Minisitiri Busingye atangaje ibi nyuma y’uko hamaze iminsi humvikana amakuru y’imfungwa/abakekwaho ibyaha barashwe na Polisi y’u Rwanda, mu gihe bagerageza gutoroka aho bafungiye cyangwa se bagiye gufatwa.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Busingye yagize ati “Turakorana n’inzego bireba iki kibazo gikemuke binyuze muri politike n’imikorere, gukaza kubibazwa kw’ababikora, amahugurwa no gukaza ubugenzuzi”.

Mu makuru aheruka, ku wa Gatanu tariki ya 04 Nzeri 2020, Polisi yatangaje ko yarashe umusore witwa Munyaneza Boy wari ufungiye ku Kimisagara, wagerageje gutoroka yerekeza mu mugezi wa Mpazi ubwo yari asohotse agiye mu bwiherero.

Uwo musore yari yatawe muri yombi akurikiranyweho gupfumura inzu no kwibisha icyuma, afungirwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara.

Ku wa Gatanu ngo yasabye kujya ku bwiherero, ageze hanze ashaka gutoroka yiruka agana mu mugezi wa Mpazi, ahita araswa arapfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

NDUMVA MUTUMAZE MUTWICA NUKURI NONESE KWARIMWE MWAKATURINZE NONE KABA MUTWICA BIZAGENDA GUTE

shakimana oda yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Icyo nkundira police nuko ntawe yarahora ubusa,2icya kabili nuko igema itarasira ubusa, gusa iyo baba barasa ahatica byari kuba byiza kuko ukurasa uwutoroka cyo si ikibazo

John yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

Ibi yavuze nibyo abanyarwanda bamutegerejeho ko Police yisubiraho kuko ibyo ikora irarengera,kabone naho yaba umunyepolitiki agomba kugezwa imbere yubutabera kuko bikomeje rubanda rwaba ibyihebe kandi RPF yaraje gushyigikira ubutabera no guca akarengane.
Umuntu wambaye amapingu arimumodoka hamwe bagenewe ngo yagerageje kurwanya police araraswa! ni ikinyoma bigomba guhinduka,Police imaze gukora amakosa menshi kubo icungira umutekano bamwe bagasubiye gukora ikosi bakogerezayo imbunda umudendezo utaboneka, Minister azasure police azabona byinshi nuko ajyayo yabateguje bakamuhisha ibyo bakora.

Elias Kawesa yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

Ariko abantu bigaragara ko bamaze kuba ikibazo muri society bo bakwiye gucishwa bugufi! Naho kumva ngo barashe umuntu wari uvuye kurangura caguwa byo bitera umujinya pe!

Innocent yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

Police yisubireho kuko kurasa abaturage siwomuti wikibazo bashacye izindi ngamba zitarizo kwica abantu

shakimana oda yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka