Mbonigaba Charles akurikiranyweho gukoresha amafaranga y’amahimbano
Umugabo witwa Mbonigaba Charles, kuva tariki tariki 14/12/2011, afungiye kuri sitasiyo ya polisi y’umurenge wa Kagano akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha amafaranga y’amakorano.
Tariki 14/12/2011, Mbonigaba yagiye mu nzu bacururizamo amata ndetse n’utundi tuntu two kurya, hanyuma agiye kwishyura atanga inoti y’amafaranga ibihumbi bibiri y’inyiganano.
Nk’uko umukobwa ucuruza aho ngaho witwa Rachel yabidutangarije, ngo yamubwiye ko amuhaye amafaranga y’amakorano, maze Mbonigaba arayamushikuza ngo yiruke maze inoti icikamo kabiri.
Mbonigaba yahise yegura igare ariruka maze Rachel yitabaza abamotari bari hafi aho baramukurikira bamuta muri yombi.
Polisi ntabwo yatwemereye kuvugana na Mbonigaba kuko iperereza ryari rigikomeje.
Mbonigaba yagombaga kwishyura Rachel amafaranga magana atatu y’u Rwanda.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|