Mbazi: Avuga ko yakubiswe n’umuyobozi w’akagari amuziza mitiweli
Abaturage bo mu mudugugu wa Cyahafi, akagari ka Tare, umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye bavuga ko bahutazwa n’umukozi w’akagari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abaziza ko batatanze ubwisungane mu kwivuza.
Umugore witwa Mukambabazi Vestine ubwe yivugira ko yakubiswe n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Tare, Mukasekabucye Jeanne d’Arc.
Mukambabazi avuga ko ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, tariki 06/02/2012, yamujyanye kumufungira mu kagari ari kumwe n’abandi bagore 4 n’abagabo 2. Bageze mu kagari Mukasekabucye yasabye Mukambabazi kuryama hasi nuko atangira kumukubita.
Mukasekabucye we avuga ko nta muturage yigeze akubita ariko yemera ko habayeho gushishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza. Agira ati “twagendaga dukontorora mutuweli gusa ariko ntabwo twagendaga dufata abantu”.
Mu minsi ishize, abaturage bo muri aka kagari ka Tare bari binubiye ko ihene zabo zitwarwa n’ubuyobozi bakazisubizwa bamaze gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.
Icyo gihe twasanze ihene z’abaturage ziziritse ku biro by’aka kagari ariko ubuyobozi bw’aka kagari bwavuze ko ngo ari ihene z’ubudehe.
Mu karere ka Huye naho haravugwa umukecuru w’imyaka 85 umaze ibyumweru bibiri mu bitaro kubera ko yahutajwe n’ushinzwe ubukungu n’iterambere mu kagari ka Rusagara, umurenge wa Mbazi.
Jacques Furaha
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Niba ntibeshya iyi ni case ya 2 muri huye kandi mu cyumweru kimwe gusa...
Amasasu 18 kumuntu 1 atarwana atiruka ntibyumvikana
Mutubarize Police umuntu warasiwe hafi yo kwa Nayinzira icyo yazize
Ariko uyu muco w’abayobozi bakubita abaturage kuki udacika!!!. None se umuntu azajya akubitwa nibwo abona mutuelle??
Muzatubarize aba bayobozi naho ubundi iyi ni imiyoborere ishaje