Mayange: Yaburiwe irengero agiye kuroba mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru
Ntivuguruzwa yaburiwe irengero ubwo yari agiye kuroba mu kiyaga cya Cyahoha ya ruguru ku gice kiri mu murenge wa Mayange mu kagari ka Mbyo mu mudugudu wa Kabyo mu karere ka Bugesera.
Inkuru yibura rya Ntivuguruzwa yatangajwe n’umugore we nyuma yo kumushaka maze akajya ku kiyaga akahasanga imyenda yari yambaye ndetse n’inkweto niko guhita atabaza ahamagara abantu ngo bamufashe kumushaka.
Kuri ubu abaturage bafatanyije n’ubuyobozi barimo gushakisha cyane bifashishije abasare n’abarobyi ariko kugeza ubu bakaba taramubona.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mayange burihanangiriza abakoresha inzuzi n’ibiyaga ko batagomba kugenda bonyine mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato; nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange, Nkurunziza Francois.
Yagize ati “kubera ko mu n’inzuzi z’aha harimo inyamanswa nk’ingona ndetse n’imvubu zica bamwe mubajya muri ibyo biyaga turasaba ko byibuze abantu bazajya bajyamo ari nka babiri cyangwa barenze kuko umwe agize ikibazo abandi bamutabara cyangwa bidashobotse bakamutabariza”.
Ntibyari bikunze kugaragara ko umuntu aburirwa irengero muri icyo kiyaga ariko ubu hashyizweho ingufu ngo harebwe uko yaboneka.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|