Mayange: Umugore arakekwaho kwica umwana abereye mukase
Umugore witwa Mukandayisenga Solange w’imyaka 26 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera akekwaho kwica umuwana w’imyaka ine n’amezi atandatu yari abereye mukase.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Taba mu kagari ka Kagenge mu Murenge wa Mayange mu masaha y’igicamunsi cya kuwa 7/10/2014, nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange, Nkurunziza François.
Yagize ati “abaturage badutabaje batubwira ko umugore yishe umwana amuhaye ikinini gihungira imyaka kuko ngo umwana yarukaga, natwe twihutiye gutabara tugezeyo dusanga umwana amaze gushiramo umwuka”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange avuga ko uwo mugore bahise bamwamurura ku baturage bashakaga kumukubita ngo kuko bari bazi ko yari asanzwe afashe nabi uwo mwana.
Mukandayisenga avuga ko atigeze agira uruhare mu rupfu rw’uwo mwana, gusa ngo uwo mwana yari arimo gukina n’abandi bana maze baza kumutabaza bamubwira ko arimo kuruka.
“Ntacyo yari arwaye, gusa sinigeze muha ibinini bihungira imyaka nk’uko abaturage barimo kubivuga,” Mukandayisenga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange arasaba abaturage kudashinja uwo mugore ko yishe umwana kandi nta bimenyetso bifatika bafite, gusa ngo umurambo w’uwo mwana wagiye gupimirwa mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata ibisubizo bya muganga akaba aribyo bizagaragaza icyamwishe.
Hari hashize igihe gito nyina w’uyu mwana yahukanye nibwo ise yahise ashaka uwo mugore Mukandayisenga Solange ariko uwo mwana aguma kurererwa kwa se.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|