Mayange: Irondo ryamufatanye litiro 46 za Kanyanga

Umugabo witwa Ntahondi Jean Bosco w’imyaka 33 y’amavuko ufite akabari mu Murenge wa Mayange mu kagari ka Kibirizi mu mudugudu wa Rugazi mu karere ka Bugesera afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata nyuma yaho irondo rimufatanye litiro 46 za kanyanga.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera butangaza ko irondo ryo mu ijoro tariki 26/12/2013 ryumvise mu kabari ka Ntahondi barimo gutera induru n’urusaku rwinshi kandi amasaha akuze kuko byari hafi saa 01h00 z’igicuku, usanga babangamiye abaturanyi niko kumwegera ngo abarimo bagabanye urusaku.

Ariko siko byagenze kuko bateye induru banga kureka gusakuza nibwo hitabajwe inzego z’umutekano zirebye zisanga arimo gucuruza inzoga itemewe ya kanyanga. Bamusangana mu bubiko bwe kanyanga ingana na litiro 46.

Polisi mu karere ka Bugesera irasaba abaturage kurangwa n’umutuzo muri ibi bihe bisoza umwaka, aho isaba ko abishima bagomba kubikora ariko batabangamiye bagenzi babo ndetse batanahungabanya umutekano.

Abaturage barasabwa kandi kurushaho kwicungira umutekano kuko hari abashobora kubaca murihumye maze bagahungabanya umutekano bitwaje iminsi mikuru isoza umwaka.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka