Marina aravuga iki ku ndirimbo ye nshya benshi bacyeka ko asabamo imbabazi?

Nyuma y’uko umuhanzikazi Marina ashyize hanze indirimbo nshya yise “I’m sorry”, bamwe mu bayumvise batekereje ko arimo gusaba imbabazi ku kuba yaravuye mu nzu ifasha abahanzi yitwa The Mane mu minsi ishize.

Marina
Marina

“I’m sorry” ushyize mu Kinyarwanda bivuga “mbabarira cyangwa se ndasaba imbabazi”. Uku ni ko indirimbo nshya ya Marina yitwa.
Yayishyize hanze nyuma y’ukwezi kwari gushize yanditse ibaruwa asezera muri The Mane, inzu yari amaze igihe akoreramo umuziki.

Marina na bagenzi be Queen Cha na Aristide bashyize hanze amabaruwa asezera muri The Mane mu gihe Baad Rama nyirayo atari ari mu Rwanda. Agarutse, yasobanuye ibyabaye, avuga ko Marina yamusabye imbabazi avuga ko ashaka kugaruka muri The Mane, maze na we amwemerera kugaruka.

Ibi ni byo byatumye abenshi bumva indirimbo nshya ya Marina bagahita batekereza ko yayikoze agamije gusaba imbabazi, ariko nyiri ubwite we yabihakanye, avuga ko ntaho bihuriye.

Yagize ati “Iyi ndirimbo yari imaze amezi arindwi iri muri studio, icyo gihe hariho ibintu byinshi bamvugagaho nkumva ko wenda ari cyo gihe nanjye nagahindutse. Ubu nibwo nyishyize hanze ariko ni indirimbo yakoreshwa na buri wese usibye ko atari inkuru mpamo nk’uko abenshi babitekereje.”

Muri The Mane hamaze kuvamo abahanzi benshi batandukanye harimo abavuyemo mbere nka Jay Polly na Safi Madiba. Nyuma yaho Queen Cha na we yavuyemo ndetse na Aristide wari ushinzwe gukurikirana inyungu z’abahanzi umunsi ku wundi we akaba yarasimbujwe murumuna wa Baad Rama. Abahanzi basigayemo ni Marina ari na we wasinyemo bwa mbere na Calvin Mbanda.

Reba hano indirimbo nshya ‘I’m Sorry’ ya Marina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabakunda cyane mukomerezaho

Elie niyonsaba yanditse ku itariki ya: 19-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka