Mareba: Umugore arashakishwa nyuma yo guta umwana w’ukwezi kumwe mu ishyamba

Umugore utaramenyekana amazina ye uri mu kigero cy’imyaka 18 na 20 arashakishwa nyuma yo guta umwana w’ukwezi kumwe mu ishyamba riri mu mudugudu wa Ruduha mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera.

Ku mugoroba wo kuwa 4/6/2014 nibwo uwo mukobwa ngo yaje asaba icumbi ahetse umwana maze abaturage bamujyana ku muyobozi w’umudugudu wa Ruduha ngo amucumbikire nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mareba, Sebatware Magellan.

Yagize ati “ubwo bamucumbikiye araharara maze ababwira ko yavuye Rwabusoro aje gushaka umugabo wamuteye inda kuko yamwanze. Mu gitondo yabyutse maze arasezera niko guhita agenda maze mu kanya gato abantu baba baje ku biro by’umurenge bavuga ko babonye umwana mu ishyamba bamutaye”.

Sebatware avuga ko uwitwa Sendegeya Chadrac ariwe wamubonye bwa mbere maze ahita atabaza local defense irara ku murenge maze bahita bamuhamagara ngo aze kumureba.

Umugore wa Sendegeya niwe kuri ubu ufite uwo mwana kuko yavuze ko azakomeza kumurera mu gihe nyina ataraboneka kandi ngo niyo nyina yaboneka ntamwemere azakomeza kumurera.

Kuri ubu polisi itangaza ko yatangiye iperereza kugirango hamenyekane neza umuntu wataye uyu mwana.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka