Mahango: Haravugwa abantu bagenda bamenagura ibirahuri by’amazu

Mu kagali ka Mahango mu murenge wa Kibungo akarere ka Ngoma haravugwa abantu bataramenyekana bikinga ijoro bakamenagura ibirahuri byo ku mazu y’abantu.

Twagiramungu Regis, Sebanyenzi Innocent, Munyengabe Cyiprien na Gasana Alphonse, batuye mu mudugudu umwe bavuga ko babikorewe birenze inshuro imwe ariko ko batari bazi ko n’abandi babikorerwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26/11/2013 mu mudugudu umwe wa Gisaka abandi bagabo babiri: Twagiramungu Innocent na Sebanyenzi Innocent batatse ko baraye bamenewe ibirahuri by’inzu mu ijoro rimwe. Uretse kumenerwa ibirahuri by’amazu muri aba bose ntawigeze ataka ko yibwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwaw’akagali ka Mahango, Musafiri Francois Xavier, yatangaje ko ubwo bamenyaga icyo kibazo bahise batumiza inama n’abaturage maze basanga ibyo bikorwa byaragiye bikorerwa henshi ngo niko gufata ingamba zo kubica.

Uyu muyobozi yagize ati “Twahise dufata ingamba zo gukaza amarondo dufatanije n’inzego z’umutekano, ubu umuntu umwe witwa Ndikubwimana Emmanuel yarafashwe ukekwaho ibyo bikorwa ariko n’abandi bari gushakishwa.”

Nkuko bisobanurwa n’uyu muyobozi w’akagali ngo Ndikubwimana yafashwe saa cyenda z’ijoro muri uyu mudugudu uvugwamo ubu bugizi bwa nabi, maze basanga yari ahihishe nyuma yuko yashakishwaga n’inzego z’umutekano aho yavuye hitwa Karenge.

Umugore w’uyu Ndikumana nawe yemeza ko Ndikumana arara agenda ijoro ndetse ko atazi ibyo aba arimo.

Ndikumana Emmanuel yahise ashyikirizwa inzego za police ngo age gukurikiranwaho ibyo byaha arerwa mu nkiko ni bimuhama abihanirwe.

Ibi bikorwa ariko byo kumena ibirahuri by’amazu hari ababibona nk’ubujura burimo n’ubugome buterwa no kunywa ibiyobyabwenge kuko ngo hari aho bagiye kubimena bakoza amaboko mu nzu bikanze umwana wari muri salo bariruka ariko basiga bamenaguye amatara yo ku rupangu.

Nyuma y’igihe ashakishwa kubera ibiyobyabwenge yongeye kubifatanwa

Muri ako kagari ka Mahango, umugabo witwa Torero Christian yongeye gufatanwa ibiyobyabwenge by’urumogi nyuma yuko yashakishwaka kubera mu rugo rwe hari hafatiwe urumogi na Kanyanga abicuruza agahita atoroka.

Mu mukwabu uherutse gukorwa kwa Torero hafatiwe litro eshanu za kanyanga n’ibiro 10 by’urumogi abicuruza, ahita atoroka maze ajya kwihisha mu mudugudu baturanye wa Gisaka arinaho yongeye afatanwa ibiyobyabwenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Mahango, Musafiri Francois Xavier,
yemeza ko nawe ubwe mbere yuko Torero afatwa, yiboneraga abana b’abasore benshi bakundaga kujya kwa Torero, akibaza icyo baba bagiye gukorayo niko gukora igikorwa cy’umukwabu basangayo ibiyobyabwenge ariko we aratoroka.

Yagize ati “Uyu mugabo yabicuruzaga kuko iwe hanafatiyeyo umunyeshuri umwe wiga muri INATEK nawe yaje kubigura bamushyikiriza police ndetse n’umugore wa Torero kuko byafatiwe mu rugo rwe Torero akabura yahise afatwa. Afashwe nubundi yashakishwaga”.

Torero ubwo yafatanwaga bule 10 z’urumogi aho yari yihishe mu mudugudu wa Gisaka baturanye yahise ashyikirizwa inzego z’umutekano ajyanwa kuri station ya police i Kibungo ngo azashyikirizwe ubutabera.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka