M23 yemeye kuva muri Kibumba

Ubuyobozi bwa M23 bwemeye kuva muri Kibumba bwari bwarambuye ingabo za Congo (FARDC) igasubira inyuma nk’uko yabisabwe mu myanzuro y’abakuru b’ibihugu yafatiwe i Luanda muri Angola mu kwezi k’Ugushyingo 2022.

Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 bwakuyeho urujijo ku bibaza niba buzemera kuva mu bice bwambuye ingabo za Congo (FARDC) ikajya aho yasabwe, mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo.

Mu itangazo umuvugizi wa Politiki wa M23, Lawrence Kanyuka, yashyize ahagaragara, yatangaje ko inama yahuje ubuyobozi bwa M23 n’ubuyobozi bw’ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba bemeje kuva muri Kibumba ikahasigira izo ngabo z’Akarere (EACRF). Ibiganiro byabereye mu gace ka Kibumba kayoborwa na M23 muri Teritwari ya Nyiragongo.

M23 yagize iti "M23 yiyemeje gusigira ibirindiro byabo bya Kibumba ingabo za EACRF zoherejwe n’Akarere, irashimira abakuru b’ibihugu gushakira igisubizo cy’ amahoro ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo. Ingabo za Leta n’abo bafatanya bakomeje gutera ibirindiro byacu no kwica abaturage. Gusiga ibirindiro bikozwe ku bushake nk’uko biri mu myanzuro yashyizweho n’abakuru b’ibihugu byo mu Karere tariki 23 Ugushyingo 2022 i Luanda muri Angola, tukaba twizera ko Leta ya Congo izubahiriza aya mahirwe mu kugarura Amahoro mu gihugu cyacu."

M23 yatangaje ko yiteguye gusigira ibirindiro byabo ubuyobozi bwa EACRF tariki 23 Ukuboza kandi igatumira abanyamakuru gukurikirana icyo gikorwa.

M23 yatangaje ko igiye gusiga Kibumba, agace gaherereye mu birometero 20 hafi y’umujyi wa Goma. Gufatwa kwa Kibumba kwari kwatumye abaturage benshi bava mu byabo bahungira mu nkambi ya Kanyarucinya.

Kibumba ifatwa nk’amarembo ya Goma, abahatuye bakaba bari bafite amakenga ko hazakurikiraho gufata umujyi wa Goma utuwe na miliyoni n’igice by’abaturage.

Kibumba ni ko gace ka mbere M23 yemeye gusigira ingabo z’Akarere EACRF, nubwo isabwa kuva mu duce twinshi yafashe muri Teritwari ya Nyiragongo, Rutshuru na Masisi hakazacungwa n’ingabo z’Akarere, yo ikajya mu duce twa Bugusa, Rutsiro, na Runyoni.

N’ubwo M23 itangaza ko yemeye kuva muri Kibumba, imirwano irakomeje muri Teritwari ya Masisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jye mbona DRC yarikwiye gufata m3 nkumuti wibibazo ifite bijyanye numutekano muke kuko m3 ibasha guhangana nimitwe yitwaje intwro yifatanyije ningabo zikigihugu bigaragara ko m3 ihawe inshingano zo kugarura umutekano yazisohoza kurusha ziriya ngabo zamahanga zirungikwayo.

Dushime yanditse ku itariki ya: 24-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka