M23 aho gushyira intwaro hasi, yakomeje imirwano

Abarwanyi ba M23 basabwe guhagarika imirwano bagasubira inyuma, ariko aho kubyubahiriza bakomeje imirwano ndetse bigarurira uduce dushya.

Imirwano yabaye mu rukerera tariki ya 25 Ugushyingo 2022 hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba M23 yabereye mu gace ka Chumba muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imirwano ibaye mu gihe inyeshyamba za M23 zasabwe n’abakuru b’ibihugu byo mu Karere guhagarika imirwano ukava mu bice wambuye ingabo za Leta.

Umunyamakuru wa Kigali Today wasuye umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu bice abarwanyi ba M23 bigaruriye yasanze nta kigaragaza ko abarwanyi ba M23 bafite gahunda yo kuva mu birindiro.

Uduce twa Kibumba, Ruhunda na Buhumba byegereye umupaka w’u Rwanda mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana na Bugeshi, abaturage bavuga ko bakomeje kubona abarwanyi ba M23 mu birindiro byabo kandi nta gahunda bafite yo kuhava.

Bamwe batashatse ko amazina yabo atangazwa bagize bati “Turimo turababona rwose, nta gahunda bafite yo kuhava, kandi batubwiye ko ntaho bazajya.”

Abaturage bavuga ko M23 kuva yafata uduce batuyemo nta kibazo baragira kuko ibabanira neza.

Bagize bati “M23 nta kibazo cyayo, kuva yaza ntawe irambura ibye cyangwa ngo imusange iwe ngo nakingure, ikindi kidushimisha ni uko abavuga Ikinyarwanda ubu tumeze neza, twifuza ko uyu mudendezo wo kubana neza n’abacu baba mu Rwanda ugumaho. Mbere abasirikare ba Congo bakubonaga uvuye mu Rwanda bakagufata ngo uvuye kugambana, ariko ubu turatekanye.”

Abanyarwanda baturiye umupaka bavuga ko na bo bishimiye ko M23 iyobora uduce baturanye.

Bati “Ingabo za Congo zikiri aha, twahoranaga ubwoba bw’abarwanyi ba FDLR bahoraga bashaka inzira zo kuza guhungabanya umutekano, ubu M23 yarabirukanye turishimye, abaturage twizera ko amatungo yacu atekanye, mu gihe mbere FDLR yazaga ikatwangiriza amatungo.”

N’ubwo abayobozi b’Akarere bashyize umukono ku myanzuro isaba abarwanyi ba M23 guhagarika imirwano no gusubira inyuma, ubuyobozi bwa M23 tariki ya 25 Ugushyingo 2022 bwatangaje ko kuva muri Mata 2022 bushyize imbere guhagarika imirwano ariko ingabo za Leta ya Congo zibagabaho ibitero, M23 ikavuga ko Leta ya Congo nihagarika kubagabaho ibitero na bo biteguye guhagarika imirwano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Intambara irasenya ntiyubaka!!

Isumayire yanditse ku itariki ya: 16-12-2022  →  Musubize

Turashimiye cyane rwose

Igenukwayo Genbert yanditse ku itariki ya: 27-11-2022  →  Musubize

M23 narinayirakariye maze kumva ibyo yariyatangaje kuwa 25ariko ndumva noneho uburakare bushize nibagume ahobafashe kuba bahari ntibyabuza ibiganiro leta nibashitora birwaneho kuko leta ya kisekedi niyo idashaka ibiganiro
Bambabarire ntibasubire inyuma rwose bagaranire uburenganzira bwabo kuko sibo bakase imipaka ngo biyomeke kuri Kongo ntibave kuri gakondo yabo kdi Imana irabashyigicyiye kuko murwanira ukuri nubwo amahanga abyirengagiza kubwinyungu zabo bwite ubashotora mumutibikane mumwirukane naho yaraturutse naho muhigarurore

Bonny Bobo yanditse ku itariki ya: 26-11-2022  →  Musubize

Sibyo basabye ahubwo bayitegetse kuko ntiwasaba umuntu ikintu adahari aliko ibi babyemeza bahereye kuki M23 simodoka ubuza kunyura mumuhanda siningagi boherereza mubirunga ntamyanzuro iraho

Lg yanditse ku itariki ya: 26-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka