Lt Paul Muhwezi umusirikare mu ngabo zirwanira mu kirere yitabye Imana azize impanuka
Yanditswe na
Emmanuel Gasana Sebasaza
Lt Paul Muhwezi umusirikare mu ngabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere yitabye Imana azize impanuka yabereye mu mudugudu wa Gihorobwa akagari ka Rutaraka umurenge wa Nyagatare mu masa saba z’amanywa kuri uyu wa 12 Mutarama 2019.

Iyi niyo modoka yahitanye ubuzima bwa Lt Muhwezi
Amakuru dukesha ibitaro bya Nyagatare avuga ko imodoka yari irimo abantu 5 hapfa uwari uyitwaye ariwe Lieutenant Paul Muhwezi undi umwe wari wakomeretse bikabije ajyanwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe naho abandi bane baravurwa barataha.
Imodoka yaturukaga i Kigali yerekeza mu mujyi wa Nyagatare, ababonye impanuka iba bakaba bavuze ko yatewe n’umuvuduko mwinshi.
Biravugwa ko Lt Paul Muhwezi yari agiye ku ivuko kwerekana umugeni we bari bafitanye gahunda yo kurushingana.

Lt Muhwezi ngo yiteguraga kurushinga
Ohereza igitekerezo
|
mbega umusore mwiza ugiye hakiri kare.
RIP amarembo y’ijuru arafunguye kuri wowe
Agiye akiri muto cyane.Atwibukije inshuti yacu Dr Byamungu Livingstone n’abana be 4 twashyinguye ejo.
C’est le chemin de toute la terre nkuko bible ivuga.Ni inzira yacu twese.Icyo tugomba twakora ni ugushaka Imana mu gihe tugihumeka,kugirango izatuzure ku munsi wa nyuma.Ni Yesu ubwe wabidusezeranye muli yohana 6 umurongo wa 40.Kandi rwose azabikora.It is a matter of time.
Yooo, Imana ikwakire mubayo Ndugu Paul Muhwezi, twagukundaga, ariko wari intwari