Lt Gen Innocent Kabandana wazamuwe mu ntera ni muntu ki?

Ku wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Maj Gen Innocent Kabandana, amuha ipeti rya Lieutenant General.

 Innocent Kabandana wari Major General yahawe ipeti rya Lieutenant General
Innocent Kabandana wari Major General yahawe ipeti rya Lieutenant General

Yahawe iryo peti nyuma yo gusoza ubutumwa yari arimo nk’umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique.

Lt Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Lt Gen Kabandana yayoboye ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’iza Mozambique mu kurwanya ibyihebe no kugarura amahoro mu duce twa Palma na Mocimboa da Praia, twari twarigaruriwe n’abo barwanyi.

Mu kwezi kwa Kanama 2021, nibwo ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zafashe Umujyi wa Mocimboa da Praia, ahari ibiro bikuru by’inyeshyamba zishamikiye ku barwanyi ba Islamic State guhera mu 2015.

Lt Gen Kabandana, yabaye umuyobozi wa ‘special forces’, afatwa nk’umugabo wicisha bugufi, ariko akaba umusirikare ufite ibigwi byinshi, kubera uko yitwara mu bikorwa aba yashinzwe.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters Degree) muri ‘Business Administration’ yavanye muri Kaminuza ya ‘Oklahoma Christian University’ muri Amerika.

Mu myaka itandukanye, Lt Gen Innocent Kabandana yahawe inshingano zitandukanye harimo no kuba yarabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC muri Amerika.

Mu zindi nshingano kandi yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako, aba n’Umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.

Yanabaye Umuyobozi muri RDF ushinzwe ibikoresho (Chief of Logistics), Umuyobozi mu Kigo cya ‘Rwanda Peace Academy’.

Mu mwaka Lt Gen Innocent Kabandana yamaze ayoboye ingabo muri Mozambique, hakozwe byinshi mu kwirukana ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado. Yari yungirijwe na Brig Gen Pascal Muhizi nk’Umuyobozi ushinzwe imirwano yo guhashya umutwe wa Sunnah wal-Jamaah.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

I like the way I love RDF. It is just unconditional love.

Adam yanditse ku itariki ya: 22-10-2022  →  Musubize

Ariko twemere ko ziriya ntagondwa z’abaslamu zo muli Mozambique zitari zatsindwa.Nta hantu na hamwe zijya zitsindwa ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,Katiba Masina, Sunnah wal-Jamaah,etc...Ikibazo nuko zibeshya ko zikorera Imana yazo,Allah.Nta Mana isaba abantu kwica cyangwa kurwana.Ahubwo nkuko Zabuli 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.Kandi ababikora bose izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga.

nyakana yanditse ku itariki ya: 28-09-2022  →  Musubize

RDF Force , thank you for your trainings
Amahoro nimigisha kuri affande KABANDANA

NSABIMANA Faustin yanditse ku itariki ya: 27-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka