Loni irasaba abarwanyi ba FDLR bagiye Kisangani gutaha mu Rwanda
Intumwa Yihariye y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Saïd Djinni,t mu biganira n’abarwanyi ba FDLR bajyanywe mu nkambi yitiriwe Lt Gen Bauma iri Kisangani ku wa 8 Nyakanga 2015 yabasabye gutaha mu Rwanda.
Saïd Djinnit yabwiye abo ba FDLR ko icyo abasaba ari ugutaha mu gihugu cyabo aho gukomeza guteza umutekano muke mu gihugu cy’abandi.

Ubwo yasubizaga abanyamakuru ku cyakorwa ku barwanyi ba FDLR bari mu nkmabi bavuga ko batishimiye ubuzima babayemo, Saïd Djinnit yagaragaje ko biri mu byamuzanye kubasura kugira ngo aganire na bo abashishikarize gutaha kandi ko uburyo bwo kubacyura buhari baramutse babyemeye.
Mu nkambi yitiriwe Lt Gen Bauma habarirwa abarwanyi bitandukanyije n’imiryango yabo bose bagera kuri 850 bavuye muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo nyuma yo gushyira intwaro hasi.
Sgt Hakorimana Ildephonse, wari umurwanyi wa FDLR mu bice bya Rutshuru na Masisi akaza kujyanwa mu Nkambi ya Kisangani muri gahunda yo gushyira intwaro hasi ku barwanyi ba FDLR, avuga ko nyuma yo kuzenguruka amashyamba ya Kongo akajyanwa mu Nkambi ya Kanyabayonga na Kisangani asanga nta nyungu yabonye uretse guta igihe.
We na bagenzi be bari mu Nkambi ya Kisangani ngo bari bazi ko nyuma yo gushyira intwaro hasi FDLR ishobora kugirana imishyikirano na Leta y’u Rwanda cyangwa bakaba bahabwa ubuhungiro mu kindi gihugu ariko si ko byagenze ku buryo bifuza gutaha ngo bakabangamirwa n’abayobozi babo.
Hakorimana avuga ko yafashe umwanzuro wo gutaha kubera kurambirwa imibereho mibi abona Kisangani, naho Saïd Djinnit, Intumwa Yihariye ya Loni, mu kiganiro n’abanyamakuru yongeyeho ko uretse bamwe bafite umwihariko ibyabo byakwigwaho, abandi amaherezo ari ugutaha mu Rwanda.
Abanyarwanda bari mu Nkambi Kisangani bavuga ko imibereho itameze neza kuko bicwa n’inzara, abana ntibige ndetse hakabaho ko kwibasirwa n’indwara nka Maraliya n’izikomoka ku isuku nke.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba Fdl nibangahe ko Kabarebe yatubwiye kera ko barangiye?
Hahahahahaha!!!!!!!
Ndabona bakwiye gutaha murwababyaye tugafatanya kubaka,igihugu.