Kwiyongera kw’amadosiye y’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragaza uko irwanywa - RIB

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu myaka itanu ishize rumaze kwakira hafi dosiye z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside 2,300.

Ruhunga avuga ko kwiyongera kw'amadosiye bivuze kugaragaza ibyaha no kubirwanya
Ruhunga avuga ko kwiyongera kw’amadosiye bivuze kugaragaza ibyaha no kubirwanya

Umunyamabanga Muguru wa RIB Jeannot Ruhunga, avuga ko umwaka ushize wa 2019 amadosiye yakozwe yageraga kuri 583 mu gihe mu mwaka wa 2016 hari hakozwe amadosiye 457, bigaragara ko umubare wayo wiyongereye bivuze ko ngo ibyaba bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside na byo bigenda birwanywa.

Avuga ko uko imyaka igenda ishira ari na ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo bigenda bigabanuka kubera ko bikurikiranwa cyane kandi bikunze kwigaragaza ku bantu ahanini mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

UmuRuhunga asobanura ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo n’abaturage, amakuru ku byaba by’ingengabitekerezo ya Jenoside agenda arushaho kumenyekana kuko abaturage bagenda basobanukirwa ububi bw’ibyo byaha.

Agira ati “Abaturage bagenda barushaho kwanga biriya byaha, baduha amakuru ku buryo tubasha gufata bariya babikora ahanini usanga ari abantu batize kuko nka 85% baba batarize. Impamvu itagihangayikishije cyane ni uko utasanga hari umuntu wabigize umurongo ngo agende ayigisha”.

Nubwo ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo bikigaragara hirya no hino, ngo ni na ko abaturage bagenda bagaragaza uko bitandukanya n’ububi bwabyo, bikaba bitanga icyizere cy’uko bizarushaho gucika.

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA) mu Karere ka Ngororero, Niyonsenga Jean D’Amour, avuga ko hakigaragara ibyaha byo guhohotera abacitse ku icumu rya Jenoside, babwirwa amagambo abasesereza, kubangiriza imyaka cyangwa kubicira amatungo, ibyo byose bikaba ari ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Niyonsenga avuga ko nubwo bimeze gutyo, usanga abaturage batahigwaga mu gihe cya Jenoside bagenda batera intambwe igaragara mu gutanga amakuru ku bagaragaweho n’ibyo byaha, ibyo bikaba bitanga icyizere cy’uko bizajya birushaho kugabanuka.

Niyonsenga avuga ko abaturage bagira uruhare mu gutanga amakuru ku bakekwaho ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside
Niyonsenga avuga ko abaturage bagira uruhare mu gutanga amakuru ku bakekwaho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside

Agira ati “Iyo uwacitse ku icumu bamubwiriye nabi nk’ahantu agiye kugurira ikintu kuri butike, ababyumvise ni bo bajya kuba abatangabuhamya mu butabera ntabwo bagihishirana. Usanga bigaragara ko hari abadashyigikiye ayo macakubi ari na yo mpamvu amakuru atangwa bagafatwa. Ubu hari n’abakurikiranywe mu butabera kuko batangiwe amakuru”.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko nomero 59/2018 ryo muri 2018, riteganya icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kikaba gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenga imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500frw na miliyoni frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka