Kwiba inkoko asa n’uwabigize umwuga ariko ntibyamuhiriye

Umusore witwa Twizeyimana Emmanuel w’imyaka 18, tariki 13/01/2012, yafashwe yibye inkoko ariko ntibyamuhiriye kuko yafashwe akazengurutswa umujyi ayitwaye mu ijosi.

Twizeyimana ubarurirwa mu kagari ka Mbati, umurenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi, yemeye ko inkoko yafatanwe yayibye mu rugo rwa Kamana Callixte wo mu kagari ka Bibungo, mu murenge wa Nyamiyaga.

Avuga ko ubundi yagendaga mu muhanda yitemberera abonye urwo rugo nta muntu ururimo arwinjiramo, niko gufata imfuguzo ze ashyira mu ngufuri yari ikinze urugi ngo arebe ko bifungurana abona birakunze. Nyiri urugo yari yagiye mu isoko.

Twizeyimana avuga ko iyo batamufata iyo nkoko yari kujya kuyigurisha mu isoko rya Gashyushya rirema buri wa mbere maze amafaranga akuyemo akayaguramo inkweto zo kwambara.

Bamushoreye bamwerekeza ku biro bya Polisi biri ku murenge wa Nyarubaka ngo ahanwe.

Uyu musore avuga ko atari ubwa mbere yiba inkoko kuko yigeze kwiba izindi nkoko umunani arafatwa bagurisha umurima we ngo yishyure.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka