Kuva muri Werurwe uyu mwaka impanuka zimaze guhitana abantu 90

Polisi y’u Rwanda itangaza ko kuva muri Werurwe 2020, ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda, impanuka zo mu muhanda ziyongereye ku buryo kugeza uyu munsi zimaze guhitana abantu 90.

Impanuka zabaye guhera muri Weruwe yatwaye ubuzima bw'abantu 90. Iyi na yo yabereye ku kamonyi mu ntangiriro z'uyu mwaka
Impanuka zabaye guhera muri Weruwe yatwaye ubuzima bw’abantu 90. Iyi na yo yabereye ku kamonyi mu ntangiriro z’uyu mwaka

Ibyo ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute kuri KT Radio, ku wa Gatatu tariki 9 Nzeri 2020, aho yasubije ibibazo bitandukanye yabajijwe bishamikiye ku iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu Kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio, CP Kabera yavuze ko impanuka ziyongereye ugereranyije amezi abiri abanza y’uyu mwaka no mu gihe icyo cyorezo cyageraga mu Rwanda.

Ati “Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda kugera ku itariki 2 Nzeri uyu mwaka, twagize impanuka zirenga 600 zikaba zarahitanye abantu bagera kuri 90, abo bantu ni benshi. Mu kwa mbere uyu mwaka tweretse Abanyarwanda uko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwari buhagaze n’ukuntu impanuka zari zaragabanutse”.

Agaruka kandi ku mpamvu nyamukuru zateye izo mpanuka, ahanini ngo zikaba ziterwa n’umuvuduko ukabije.

Ati “Icya mbere ni umuvuduko ukabije, Covid-19 ntikwirukankana ngo irashaka kugufata kandi ntitwara imodoka. Icya kabiri ni ukugenda nabi mu muhanda, Covid-19 ntigutangatanga ngo itume ugenda nabi mu muhanda, icya gatatu ni uburangare, Covid-19 ntikurangaza kuko utanayibona n’amaso, naho ikindi cyateye impanuka ni ubusinzi”.

Ati “Kugeza ubu kwirinda Covid-19 ntaho bihuriye n’impanuka, kwirinda Covid-19 ntibitera impanuka, abantu bakwiye kumva isaha yagenwe bakamenya umwanya bakoresha bajya mu ngo.

Iyo bavuze ko saa moya abantu bagomba kuba batashye ntibivuze ko imodoka ziba zagabanutse mu muhanda, gusa abantu bo bagombye kuba baragabanutse kuko ahenshi hakora 50%, haba mu bakozi mu biro no mu masoko”.

CP Kabera akomeza asaba Abanyarwanda kutadohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo, ariko kandi banakurikiza amategeko igihugu gishyiraho.

CP Kabera ahamya ko Covid-19 atari yo iteza impanuka zo mu muhanda
CP Kabera ahamya ko Covid-19 atari yo iteza impanuka zo mu muhanda

Ati “Turasaba Abanyarwanda kumvira amabwiriza n’amategeko y’igihugu muri rusange. Barasabwa kandi by’umwihariko kwirinda Covid-19 kuko nta muti nta n’urukigo irabona, nibafate amabwiriza rero nk’urukingo bayirinde. Ndakangurira abantu gukomeza kwirinda impanuka, ariko bakabihuza na gahunda zo kwirinda icyo cyorezo”.

Yibukije kandi abatunze ibinyabiziga biri ku rutonde rw’ibigomba kujyanwa muri Contrôle Technique, ko bakwihutira kubitwarayo kuko ngo muri ibyo bitarayikoresha harimo ibyateje zimwe mpanuka zavuzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka