Kuri Noheli umutekano wari nta makemwa – Polisi
Polisi y’igihugu itangaza ko nta bibazo bikomeye byahungabanyije umutekano ku munsi mukuru wa Noheli no mu ijoro rishyira Noheli.

Polisi ihamya ko mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibirori bitandukanye byagaragaye kuri Noheli byose byabaye mu mahoro no mu ituze; nkuko ACP Theos Badege abihamya.
Agira ati “Umutekano mu gihugu hose wari nta makemwa, nta cyawuhungabanyije. Ibi byose turabikesha imikoranire myiza isanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, kuko berekanye ikinyabupfura kandi bakaba baranubahirije bakanashyira mu bikorwa ubutumwa twabagejejeho.”
Akomeza ahamagarira abaturage kurushaho kwitwara neza no gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu gihe bagikomeza kwishimira gusoza umwaka wa 2017 batangira uwa 2018.
Ati “Umutekano utangirira ku muntu ubwe, niba wanyoye ugasinda witwara ikinyabiziga kuko bisa nko kwiyahura kandi bikaba bishobora gukururira ibibazo abo muri kumwe mu kinyabiziga cyangwa abari mu muhanda.”
Akomeza agira inama abaturage cyane cyane abajya gusenga no mu yindi myidagaduro, kutazasiga inzu zabo zidakinze cyangwa bakazagira undi bazisigaho wo kuzitaho, kugirango hatazagira abagizi ba nabi barimo abajura bazabaca mu rihumye bakiba ibyabo.
Polisi kandi ihamagarira abateguye ibitaramo, amasengesho, abanyatubari ndetse n’ahandi bateganya gukora ibirori mu ijoro kwitararika urusaku rushobora guhungabanya umutekano n’uburenganzira bwa bagenzi babo.
Ohereza igitekerezo
|