Kurarikira amafaranga no kutamenya amakuru bibashora mu gucuruzwa
Ubuhamya n’ibiganiro bitangwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, bigaragaza ko impamvu zikururira abantu gucuruzwa harimo kwizezwa inyungu z’amafaranga n’uburangare bw’ababyeyi ku bana babo bagiye gushaka akazi.
Mu bukangurambaga buri gukorwa mu Mirenge igize Akarere ka Nyagatare ikora ku mipaka hasobanurwa icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, hagaragajwe ko bamwe bakoresha imipaka nabi bakambuka bajya gushaka imirimo bikarangira bamwe baragiye gucuruzwa.
Ibi biganiro byabaye umwanya wo gusobanurira abaturage bo mu Karere ka Nyagatare ibyuho abantu bagwamo ndetse n’amayeri akoreshwa ngo abantu bajye gucuruzwa. Beretswe ko ubucuruzi bw’abantu ari ubushabitsi abantu bagize bugari kandi umuntu wese ashobora kubugwamo.
Mu mayeri rusange yagaragajwe ni uko mu gihe abakora ubucuruzi bw’abantu bashaka kubugushoramo bakwizeza inyungu z’umurengera kandi zihuse ari na byo bikunze gukururira benshi kumva ko nta cyababuza guhindurirwa imibereho.
Aha iyo udashishoje ngo ugire amakenga utekereze biruseho ni ho usanga wagiye mu bucuruzi bw’abantu kandi ingaruka zikurikira zikaba kwicuza ngo iyo mbimenya simba narabihaye umwanya.
Mu biganiro byatanzwe n’abakozi b’Ubugenzacyaha, hagarutswe ku bantu bambuka imipaka mu buryo butemewe kandi bakabikora mu ibanga, bigateza ibibazo biganisha ku gucuruzwa.
Njangwe Jean Marie, umuyobozi ukorera mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi, yavuze ko ubu gucuruza abantu atari icyaha gishya ariko ni ibidasanzwe ku bantu bazi agaciro k’umuntu.
Yagize ati “Ubusanzwe tuzi ko amatungo ari yo acuruzwa ariko ntibikwiye ko umuntu aba igicuruzwa. Ubucuruzi bw’abantu kugeza ubu bwahinduwe ubushabitsi (business) ngari irimo amafaranga menshi. Ni yo mpamvu rero hafashwe ingamba zo kurwanya ibi byaha kandi ibihano biraremereye.”
Patrick Ndemezo, umugenzacyaha mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, yasobanuye ko icuruzwa ry’abantu rikorwa abantu bagamije kubajyana mu bikorwa by’ubusambanyi, gukoreshwa amashusho y’urukozasoni, ndetse no gukoreshwa imirimo y’agahato.
Akomeza avuga ko ubu bucuruzi bw’abantu bugira ingaruka mbi zirimo kwicwa, gukurwamo ingingo z’umubiri, n’ibindi.
Muri iki gihe rero ubu bucuruzi bw’abantu bukaba bukorerwa ku ikoranabuhanga, benshi bakaba ari ho bari gushukirwa bikarangira bacurujwe kubera kutagira amakenga no kwizezwa inyungu zihindura ubuzima bwabo.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare bavuze ko basobanukiwe n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ari na ho baboneyeho gutanga amakuru ku hantu hakunze kuboneka icuruzwa ry’abantu.
Umwe mu mboni z’umupaka yagize ati: "Mu by’ukuri iki cyaha turakizi kandi tubona abaza kwambuka imipaka yewe rimwe na rimwe tukamenya amakuru yabo bagasubizwa mu miryango yabo. Ariko hari abaducika bakanyura ahandi bikarangira baragiye gucuruzwa."
Naho Bayiringire Innocent, we agira ati: "Iki cyaha nkatwe dutwara abantu usanga umuntu agutega ngo ngeza hafi y’umupaka ukamukeka ariko ukabona agiye nko ku kabari kari hafi yaho nyamara ukabona avuye kure ariko kugira ngo ube watahura ko agiye kwambuka bigasaba ubundi bumenyi. Benshi ni bo wumva ngo bahuye n’ibibazo bamaze kwambuka."
Ubukangurambaga ku icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, burimo buribanda ku turere 7 dufite imirenge ikora ku mipaka ari two Gicumbi, Burera, Nyagatare, Kirehe, Rubavu, Rusizi na Bugesera.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Yewe barebe nokumbuga nkoranya mbaga hariho abakobwa babyigamba bavugango niba ushaka pass y’umukobwa woguhita urongora ukamuha amafranga mbwirabbazarebe cyane kuri Facebook niho bikunze kubera banashyiraho Number zabope!!
Yewe barebe nokumbuga nkoranya mbaga hariho abakobwa babyigamba bavugango niba ushaka pass y’umukobwa woguhita urongora ukamuha amafranga mbwirabbazarebe cyane kuri Facebook niho bikunze kubera banashyiraho Number zabope!!