Kugaragaza ahatarengwa mu koga mu Kivu byagabanyije impanuka zatezaga impfu

Muri Gicurasi 2017 Akarere ka Rubavu kashyizeho abantu bagenzura aboga mu Kiyaga cya Kivu hagaragazwa naho batagomba kurenga mu kwirinda ipfu z’abakigwamo.

Abenshi mu barohama mu Kivu si ni ababa baturutse ahandi batakimenyereye
Abenshi mu barohama mu Kivu si ni ababa baturutse ahandi batakimenyereye

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko abantu batatu baguye mu kiyaga cya Kivu bikurikiranyije. Ibyo byajyanye no gutanga imyenda yabugenewe mu koga birinda ko barohama.

Muri 20162 habaruwe abantu 15 bapfuye bazize kurohama bitewe no kutagira abantu bafasha abantu boga mu Kivu no kutagira ahantu ntarengwa. Ariko muri 2017 habaruwe batatu nabo barohamaga abashinzwe gucunga inkengero z’Ikivu bataraza.

Ubuyobozi buvuga ko kuva aho bashyiriyeho ibirango by'ahateza ibyago, umubare w'abo cyahitanaga wagabanutse
Ubuyobozi buvuga ko kuva aho bashyiriyeho ibirango by’ahateza ibyago, umubare w’abo cyahitanaga wagabanutse

Maj Dr Kanyankore William ukuriye ibitaro bya Gisenyi avuga ko abantu bagwaga mu Kivu ari abatavuga Gisenyi kandi batazi koga.

Agira ati “Abantu benshi ikivu kica ni abatavuka hano, batazi uko Ikivu giteye ndetse bashaka koga ahantu harehare. Abandi baribira bagakubita imitwe ku mabuye ariko ubu ahateganyijwe hakuyeho izo mbogamizi.”

Umutekano mu Kivu warakajijwe nyuma y'uko cyagiye kigwamo abogaga
Umutekano mu Kivu warakajijwe nyuma y’uko cyagiye kigwamo abogaga

Iyamuremye elyse, ukorera ku kiyaga cya Kivu atwara abantu mu bwato, avuga ko ibimenyetso byashyizwe mu kivu bifasha abantu kwirinda kugwa mu kivu.

Ati “Buri wese ugeze ku Kivu iyo abonye ibitambaro by’icyatsi n’umutuku bitera amatsiko bakabaza, baramusobanurira bigatuma birinda. Urebye kandi ahateganyijwe koga ntabwo amazi arengera umuntu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka