“Kudakemura ibibazo by’abaturage mu mucyo biteza umutekano muke” – Uwamariya

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, arakangurira abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe no mu mucyo kuko iyo bidakozwe neza aribyo bibyara umutekano muke.

Uwamariya yabitangaje, tariki 19/01/2012, ubwo yafunguraga icyumweru cyo gukemura ibibazo by’abaturage mu karere ka Ngoma mu rwego rw’imiyoborere myiza. Uwamariya yishimiye iyi gahunda Leta yashyizeho yo hakemurwa ibibazo by’abaturage bitarindiriye ko bikemurwa na Perezida wa Republika.

Yabivuze muri aya magambo “Njye maze kubona ubuhamya bwinshi ni ukuri iki gihe cyo gukemura ibibazo gifite akamaro kanini; ahubwo twari dukwiye kumanuka hasi no mu midugudu tukabikemura bitarindiriye abayobozi bakuru b’igihugu.”

Ubwo yavugaga ko yababajwe cyane n’inkuru mbi iherutse guturuka mu karere ka Gatsibo aho umuntu yishe se na nyina bamubyara abaziza imitungo, Uwamariya yasabye abayobozi kujya bakemura neza kandi ku gihe imanza z’amakimbirane cyane cyane ashingiye ku mitungo kuko kutabikemura neza biteza umutekano muke.

Uwamariya kandi yasabye abayobozi kutajenjeka ngo ikibazo bacyoroshye nk’uko byagiye bigaragara mu bibazo abaturage batanze kuko hari aho byagaragaye ko ubuyobozi bwarangaye muri ibyo bibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Niyotwagira Francois, yibukije abayobozi n’abaturage bari bateraniye muri iki gikorwa indangagaciro ku Munyarwanda harimo umurimo unoze kandi ku gihe ndetse na za kirazira zirimo guhunga inshingano.

Yagize ati “umuyobozi utagendera ku ndangagaciro nyarwanda siwe ukenewe muri iki gihe cy’iterambere. Umuyobozi ukenewe ni umenya inshingano ze”.

Ibibazo byinshi byabajijwe n’abaturage bijyanye n’imitungo byakemuriwe aho ibindi bihabwa umurongo bizakemukamo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka