Kudahagarara Nkamira ku makamyo y’abanyamahanga nibyo bitera impanuka Nyakiriba
Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka rubavu butangaza ko nyirabayazana w’impanuka z’amakamyo y’abanyamahanga agwa mu muhanda mushya wa Nyakiriba ari ukudakurikiza amabwiriza polisi iha abashoferi batwara aya amakamyo arimo guhagarara Nkamira.
Polisi isaba abatwara amakamyo guhagarara Nkamira kugira ngo abatwaye imidoka babanze baruhuke ndetse barebe ko imodoka zifite amaferi ahagije ariko benshi ntibabikurikiza.
Iyo ugeze aho umuhanda ujya Gisenyi muri Nyakiriba utandukanira n’uwanyuraga Bazirette uhasanga amakamyo yaguye bitewe no kutamenyera umuhanda.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Rubavu, Supt Bizimana Felix, avuga ko mubakora impanuka nta munyarwanda urimo ahubwo ari abanyamahanga batazi umuhanda kandi basabwa kuwitondera ntibabyubahirize.
Ahakunze kugwa amamodoka ni mu mudugudu wa Makoro mu kagali ka Kanyefurwe, bitewe n’ikoni rihari, Supt Bizimana Felix avuga ko abatwara aya amakamyo batahazi bahagera bananiwe bikabagora kuko batamenyereye gutwara mu mihanda y’imisozi kuko abenshi bava mu bihugu bya Kenya, Tanzania na Somalia.
Zimwe mu ngamba zafatiwe izi mpanuka ni ugushishikariza abashoferi guhagarara mbere y’uko bakomeza umuhanda muri aya amakoni bakabanza bakaruhuka ndetse bakareba niba ibinyabiziga byabo bifite amaferi ahagije nkuko babisabwa na Polisi iri Nkamira.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|