Ivuguruye: Polisi irashimira abanyarwanda imyitware myiza mu minsi mikuru isoza umwaka
Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu gusoza umwaka wa 2024 abanyarwanda bitwaye neza kandi bagakurikiza amabwiriza y’umutekano uko bayahawe, bikagabanya impanuka ku kigero gishimishije.
Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yavuze ko mu ijoro ryo ku Bunani , aho abantu benshi baba bishimye cyane, bakanabyitwaramo ku buryo butandukanye, harimo n’ubushobora guteza ibyago, nta mpanuka yabaye mu gihugu hose.
Icyakora ku manywa yo kuwa ya 1 Mutarama 2025 mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye, ni ho habonetse impanuka rukumbi ikomeye mu gihugu hose.
Iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu batanu mu buryo bukomeye abandi icumi bakomereka byoroheje.
Kuri Noheli nabwo umutekano ngo wagenze neza n’ubwo habaye impanuka zahitanye abantu babiri. Zirimo iyabereye mu Mujyi wa Kigali itejwe n’umumotari n’iyabereye mu muhanda Gicumbi-Nyagatare itejwe n’umunyegare.
Mu bateje izi mpanuka zombi Polisi ivuga ko nta wari wanyweye ibisindisha ahubwo ngo zatewe n’uburangare.
Hagati aho, ku bunani bw’uyu mwaka, ikindi kintu cyabaye, ni abantu 38 bagaragayeho ibyaha by’urugomo birimo gukubita no gukomeretsa.
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko ingamba zari zashyizweho n’uburyo umutekano wari urinzwe ari byo byatumye Ubunani bugenda neza.
Yagize ati “ Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’Ubuyobozi rwose navuga ko buri munyarwanda yizihije iminsi mikuru atekanye kuko nta bibazo bidasanzwe byagaragaye mu gihugu”.
ACP Rutikanga yashimiye urubyiruko rw’Abakorerabushake rwagize uruhare mu migendekere myiza y’Ubunani kuko rwagaragaye ahantu hatandukanye nko ku nsengero, ahaberaga ibitaramo ndetse no muri gare.
Yagize ati “ Ahagombaga guturikirizwa ibishashi by’urumuri mu gutangiza umwaka mushya naho bari bahari bagafasha abanyarwanda kwishima ariko hatajemo gukora amakosa ndetse no kuba haba umuvundo ukabije”.
Na mbere y’ubunani, ngo hari hatanzwe ubutumwa bwibutsa abaturarwanda mu byiciro bitandukanye kurangwa n’imyitwarire yimakaza ituze n’umudendezo rusange birinda ibyaha n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.
Asanga abanyarwanda barabyubahirije uko babisabwaga.
Ohereza igitekerezo
|
Koko ni igitangaza kuba nta mpanuka yabaye ku Bunani mu Rwanda hose.Ariko nubwo nta mpanuka yabaye mu Rwanda,mu mahanga habaye amahano.Muli Amerika,ahitwa New Orleans,ikihebe cyagongesheje abantu imodoka,kica abantu 15,abandi 36 barakomereka.Naho mu gihugu cya Montenegro,undi muntu yishe abantu 12 abarashe muli Restaurant ku munsi w’Ubunani.Kubera ko urupfu akenshi rudutungura,tujye duhora twiteguye.Ni iki twakora? Imana yaturemye idusaba kuyishaka cyane dushyizeho umwete,ntitwibere mu byisi gusa.Abumvira iyo nama nibo bonyine izazura ku munsi w’imperuka utari kure,ikabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.