Kiziguro: Batatu bakoraga muri SACCO bari mu maboko ya polisi, undi yaburiwe irengero
Abakozi batatu bakoraga muri koperative yo kubitsa no kuguriza ya Kiziguro Isonga Sacco (KISACCO) bafunzwe bazira kunyereza umutungo ungana na miliyoni 5, naho umucunga mutungo w’iyi koperative we yahise aburirwa irengero, ubu akaba akiri gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Abafunzwe ni Mushimiyimana Janviere wari umukozi ushinzwe inguzanyo, Hitimana Jean Bosco wakoraga kuri gishe ndetse na Mugabo Emmanuel wari umucungamali w’iyi koperative, bose bakaba bafungiye kuri polisi sitasiyo ya Kiramuruzi aho bakomeje gukurikiranwa kuri iki cyaha.
Perezida wa komite y’inama njyanama ya Kiziguro Isonga Sacco, Umuhoza Jacqueline, yadutangarije ko bajya gukeka aba bakozi byaturutse ku kuba umucungamutungo w’iyi koperative ariwe Ruterana Guillaume, yari amaze iminsi ibiri ataza ku kazi, nuko biba ngombwa ko hitabazwa inzego zishinzwe ubugenzuzi bw’imali, ari nazo zagaragaje ko aya mafarana yaburiwe irengero nta busobanuro.

Umuyobozi wa komite y’inama njyanama y’iyi koperative, yakomeje avuga ko ayo mafaranga byagaragaye ko aba bakozi bakekwa, bagiye bayiguriza mu byiciro ariko nta wundi munyamuryango bagishije inama, gusa ngo basanga nta gihombo kinini azateza mu banyamuryango.
Kiziguro Isonga Sacco yatangiye mu mwaka wa 2009 n’abanyamuryango 1784, ubu ikaba imaze kugira abanyamuryango ibihumbi bisaga bitatu n’ubwizigamire bw’abanyamuryango bugera kuri miliyoni 127.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ese bamenya yuko ayo mafaranga arayabaturage?none bakaba bashaka kuyashyira mumifuka yabo abatorotse bashakwe bahanwe naho abafashwe bakanirwe urubakwiriye