Kivuruga: Imodoka ya twegerane yahirimwe abantu batatu barakomereka
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 01Kamena 2014 imodoka itwara abagenzi zizwi ku izina rya twegerane yaritwawe n’uwitwa Hamad Twizerimana alias Gafaranga yahirimiye mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Kivuruga ahitwa Mukanyantso ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima uretse abantu batatu barimo n’umushoferi bakomeretse cyane.
Iyi modoka ifite nimero ya purake RAC 972 L yari ivuye mu Karere ka Musanze yerekeje Kigali. Abakomerekeye muri iyo mpanuka bahise bajyanwa ku bitaro bya Nemba kugirango abaganga bakomeze kubitaho.
Bamwe mu barokotse batangaza ko umuvuduko ukabije uri imwe mu mpavu zateye ino mpanuka.
Jean Damascene Sinumva wo mu Karere ka Ngororero avuga ko we n’umufasha we bateze ahagana sa kumi n’ebyiri bagiye mu Karere ka Karongi kwerekana umwana kwa nyirabukwe ubundi bageze mu nzira umushoferi ashaka guhita kuri mugenzi we warumuri imbere bamwima inzira bashiduka bahirimye.
Sinumva akomeza avuga ko umufasha we Agnes Muragijimana ariwe wakomeretse bikabije kuko ubwo imodoka yagwiraga urubavu, yagiye ikurura akaboko ke muri kaburimbo kuburyo no ku bitaro bya Nemba bananiwe kumuvura bakaba babohereje i Kigali kugirango ariho akomeza gukurikiranirwa.

Uretse kuba Muragijimana yakomeretse bikabije ukuboko yanakomeretse mu mutwe gusa ariko kubwamahirwe umwana wabo utarageza umwaka w’amavuko nta kintu yabaye uretse agasebe gato twamusanganye mu isura.
Umwana w’umukobwa w’umunyeshuri kuri EAV Rushashi utashatse ko amazina ye amenyekana nawe yazindutse atega kugirango agere ku ishuri hakiri kare kuko hari ibizamini yagombaga kuzakora ku munsi w’ejo.
Ati “narimvuye mu nzira za Musanze hano Nyakarambi nshaka kugirango ngere ku ishuri kare kubera ejo dufite ama examens ubundi umushoferi ashatse kugirango ace ku wari umuri imbere ubundi birananirana tubona turaguye”.
Gusa ariko uretse kuba uyu mwana w’umukobwa yagwiriye akaboko kandi nako katagize icyo kaba ngo nta kindi yabaye.
Iyi mpanuka ije ikurikira izindi ebyiri harimo iyabereye ahitwa Rwamenyo ejo ku mugoroba hamwe n’indi yabereye muri ibyo bice kuri uyu wa gatanu dusoje.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko bayobewe yu ko amagara Ataguranwa amagana gusa bajye bamenya yuko batwaye abantu bajye bagenda buhoro dore ko nabo izo mpanuka zitabasigaa