Kirehe: Yiyahuye nyuma yo kuva mu kabari yasinze
Iribagiza Denise w’imyaka 38 wari utuye mu kagari ka Rwantonde mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe yiyahuye tariki 12/06/2012 mu masaha ya nijoro bamusanga mu gitondo yapfiriye iwe mu nzu.
Umugabo we avuga ko we yaraye mu kiraro kuko ari umushumba nuko aje mu gitondo asanga umugore we yamaze kwiyahura. Uyu mugabo ngo yasize umugore we mu kabari kandi ngo ntacyo bapfaga.
Abaturanyi be nsbo bemeza ko Iribagiza yari yasinze agataha nijoro akaza gusiga umwana we muto mu kabari kubera gusinda; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatore, Kanzayire Consolee.
Kubera ko uyu mugore nta kibazo yagiranaga n’umugabo we ngo ashobora kuba yibutse uburyo yasinze maze kubera isoni agafata umwanzuro wo kwiyahura; nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatore abivuga. Iribagiza yari afite abana bane n’umugabo.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|