Kirehe: Yemera kwica umwana we ubundi akabihakana

Umukobwa w’imyaka 17 akomeje guteza urujijo nyuma yo gusanga umwana we mu musarani yapfuye mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 01/12/2014 rimwe akiyemerera icyaha cyo kumwica ubundi akabihakana.

Uyu mukobwa ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe avugana na Kigali today yavuze ko akimara kubyara umwana w’umukobwa mu bitaro bya Kirehe tariki 29/11/2014 ngo yakunze kubona umwana we atameze neza, agakunda kuruka ababyeyi bari kumwe bakamwizeza ko akira ngo buriya ni icyo mu nda.

Akimara gusezererwa ku cyumweru ngo yageze mu nzira abona umwana atangiye kwirambura nibwo abagenzi bari bicaranye mu modoka bamubwira ko amufubika ngo bishobora kuba ari imbeho, ngo yaramufubitse akiva mu modoka arebye asanga yapfuye.

Ngo yahagaritse abamotari ngo bamutware bose baranga ndetse yajya no gusaba icumbi bakarimwima ni uko agafata umwanzuro wo kujya kuwuhisha.

Yagize ati “nkiva mu modoka narebye umwana nsanga yapfuye mpagarika abamotari ngo bantware uwo mpagaritse wese akanga ngo ntiyatwara umupfu, mbonye bunyiriyeho nsaba icumbi aho ngeze hose bakanyamagana bigeze mu ma saa mbiri z’ijoro, kubera ubwoba nafashe umurambo nywurambika mu rusengero rwa ADEPR nteganya kuza kuwufata mu gitondo, njya gusaba icumbi bararimpa”.

Yakomeje avuga ko ngo bukeye yahuye n’abayobozi bashakisha uwataye umwana bahita bamufata bamuzana kuri Polisi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyanya, Alexis Rurangwa yavuze ko kuwa mbere mu ma saa tatu aribwo umudamu yari anyuze ku muhanda yinjira mu bwiherero bwa ADEPR asanga mo uruhinja rwapfuye.

Yagize ati “nyuma y’uko umudamu yanyuze kuri uwo musarani wa ADEPR mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ajya mu bwiherero yahise abona mo umurambo w’uruhinja dore ko n’uwo musarani wenda kuzura ubwo yahise ahuruza abantu tuhageze tuwukuramo dushaka n’uwakoze ibyo nibwo hafatwaga uyu mukobwa tumushikiriza Polisi”.

Amakuru Kigali today yatangarijwe na Polisi aravuga ko uwo mukobwa yiyemerera ko ariwe wishe umwana akamuta mu musarani.

Biracyari urujijo kumenya ukuri ku rupfu rw’uwo mwana kuko rimwe nyina aremera ko yamwishe ubundi akabihakana.

Icyagaragaye ni uko umurambo w’uwo mwana bawusanze mu musarani mu cyobo ufite n’uruguma mu mutwe, mu gihe uwo mukobwa we kuri Polisi yemera ko ari we wamwishe yagera mu itangazamakuru no mu bundi buyobozi akabihakana.

Uwo mukobwa utibuka neza izina ry’umusore wamuteye inda avuga ko ngo yamusanze iwabo asanga ariwe uriyo wenyine amufata ku ngufu.

Rurangwa atanga ubutumwa bwo kwirinda kwica umuntu agira ati “kuba umusore yaguhemukira akagutera inda sibyo byaba urwitwazo rwo kwica umuntu, niba ibyo bibayeho ikiruta ni ukwegera abaturage n’ubuyobozi bakareba uko bakemura ikibazo ariko hatabayeho ukwica umuntu”.

Ubuyobozi bwa Polisi buracyakora iperereza ngo bamenye icyishe uwo mwana.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka