Kirehe: Yavunitse itako ubwo yakizaga abana hakarokoka batanu umwe agapfa
Umugabo witwa Gahonzire Filmin utuye mu kagari ka Bukora, umurenge wa Nyamugali mu karere ka Kirehe yagwiriwe n’igiti avunika igufa ry’itako ubwo igiti cyagwaga akagerageza gukiza abana bariho bakinira munsi yacyo harokoka batanu umwe arapfa.
Aganira na Kigali Today aho arwariye mu bitaro bya Kirehe, yavuze ko kuwa gatanu tariki 24/10/2014 mu ma saa tanu bagiye ku ishuri ribanza rya Bukora kumvira abana amanota mu gihe bagitegereje kuyabwirwa abana bakinira aho hanze udukino tunyuranye ababyeyi nabo bicara mu busitani bw’ishuri bategereje amanota.
Mu gihe yari yicaranye n’abandi babyeyi munsi y’igiti cy’aho mu kigo ngo yagiye kumva yumva kirakatse abwira bagenzi be ati“muhunge igiti kitatugwira”.

Mu gihe abandi babyeyi bahungaga ngo we yagize impuhwe za kibyeyi ajya gukiza abana barimo bakina arabahirika bagwa hakurya ahindukiye ngo ahunge kimugwaho igufa rihita riturika yumva nk’uko abyivugira.
Ati “ariko iyo ntasukuma abo bana bakiniraga aho, ndahamya ko nta wari kurokoka nkurikije uko icyo giti kingana”.
Yungamo ati “maze kwikubita hasi igufa ryaravunitse ndabyumva gusa icyambabaje ni uburyo bakinkuyeho kubera ko cyari kinini barateruraga kikabarusha imbaraga kikangarukira ubwo ni nako numvaga ububabare burenze”.
Uwo mwana igiti cyagwiriye agapfa yari kure y’abandi nawe ngo iyo aba hafi hari igihe yari kurokoka.
Uwamwiza Marie Chantal, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamugali arasaba abantu kwirinda kujya munsi y’ibiti bibisi mu gihe babona ko imvura ikubye kuko byatera impanuka.
Ikindi arihanganisha umuryango w’uwo mwana ndetse n’uwo mugabo wagwiriwe n’icyo giti.
Uwo mwana wapfuye yitwa Muhoza Simon akaba yararerwaga n’abaturanyi mu gihe ababyeyi be batandukanye umwe agenda ukwe n’undi ukwe babura batyo.
Gahonzire arasaba ubufasha ku mugiraneza wese kuko imvune ye igoye akareba kuyivuza, igihe n’ubushobozi bizamutwara, kurwazwa n’umugore we ndetse n’imibereho y’abana be batandatu agasanga bitamworoheye.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwosepe Imana Nimufashe
uwo mugabo ni intwari Imana imukize
uwomugabo yahabaye intwari abobana yitangiye nimbaraga zigihugu bakwiye kumurwandaho
iki gikorwa cy’ubutwari yakoze imana izamuhembe maze ubu burwayi bwe azabone abamufasha abukire