Kirehe: Yatetse kanyanga ashaka amafaranga yo kwivuza
Ntezimana Clément utuye mu Kagari ka Kazizi mu Murenge wa Nyamugali mu Karere ka Kirehe afungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Kirehe, nyuma yo gufatwa n’urwego rushinzwe kunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (DASSO) ari iwe mu rugo atetse kanyanga.
Ubwo Kigali today yamusangaga kuri sitasiyo ya Police ya Kirehe, Ntezimana yatangaje ko hari ku cyumweru tariki 09/11/2014 ubwo yafataga ingunguru agatangira guteka Kanyanga, amaze guteka litiro eshatu abona DASSO zimugezeho zitwara ibikoresho yari atetsemo na kanyanga yari amaze guteka bamusaba kwitaba inzego zishinzwe umutekano.

Ngo kuwa mbere nibwo yishikirije Polisi ikorera i Kirehe aho afungiye, akavuga ko ari ibyamugwiririye kuko ngo nibwo bwa mbere yari akoze igikorwa cyo guteka kanyanga.
Yagize ati “ubu mumbona naramugaye ndwaye umutima ndetse n’ibirenge murabona ko byatumbye ndwara n’impyiko ni uburwayi maranye iminsi, natekereje guteka kanyanga mu rwego rwo kugira ngo mbone udufaranga two kwivuza, rwose ni ubwa mbere nari mbikoze none ndasaba imbabazi”.

Avuga ko nyuma yo kuyiteka yari yayiboneye umuguzi mu isanteri ya Mahama kuko ngo niho zisanzwe zigurishirizwa.
Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Kirehe burashima abaturage uburyo bakomeje gutanga amakuru y’abagizi ba nabi, ikabashishikariza gukomeza gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo batahure uwo ariwe wese ugambiriye guhungabanya umudendezo w’abanyarwanda.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|