Kirehe: Yaretse kunywa urumogi nyuma yo kumenya ibibi byarwo ku buzima

Nyuma yo gutangiza club irwanya ibiyobyabwenge ku kigo cy’amashuri cya Gatore, umunyeshuri wo kuri icyo kigo witwa Ndayishimiye Hamis wigeze kunywa urumogi arakangurira urundi rubyiruko kureka kunywa ibiyobyabwenge kuko ari bibi ku buzima.

Ndayishimiye wiga ku kigo cy’amashuri cya Gatore giherereye mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe avuga ko yamaze igihe anywa urumogi none akaba yarabiretse kuko rwamubuzaga kwiga nk’uko bigomba.

Ndayishimiye Hamis wiga mu mwaka wa kane mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) avuga ko yakuze anywa itabi risanzwe aritojwe n’abana babanaga bajyaga kurinywera mu ishyamba nyuma yaho atangira kujya anywa n’urumogi.

Ubwo yanywaga urumogi, Ndayishimiye ngo nta mwarimu wamuvugaga kuko yigaga uko abishatse bituma atsindwa ikizami cya Leta gisoza amashuri abanza. Ndayishimiye yarinze agera mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’isumbuye akinywa urumogi ariko ubu yararuretse kandi ngo aratsinda neza.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka