Kirehe: Umwana w’imyaka 10 yishwe n’umuti w’inka

Umwana w’imyaka 10 wo mudugudu wa Nyarutunga akagari ka Nyarutunga umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe yiyahuje umuti w’inka uyu munsi tariki 29/02/2012 mu gitondo; nk’uko umubyeyi we abivuga.

Ninyoyita Jean Damascène ngo yanyweye uwo muti aziko ari gaturade, umutobe uryohera nka fanta abana bakunda, nk’uko byatangajwe na nyina witwa Twiringiyimana Marie Chantal.

Nyina w’uwo mwana yabyutse ajya guhinga nyuma baza kumuhamagara bamubwira ko umwana we yiyahuye akoresheje umuti w’inka; nk’uko yakomeje abisobanura.

Niyoyita yigaga mu mwaka wa mbere ku kigo cy’amashuri cya Migongo mu mwaka wa mbere. Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Kirehe kuwukorera ibizami.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuryango we ukomeze kwihangana

darius yanditse ku itariki ya: 29-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka