Kirehe: umurambo wa Mukandori watoraguwe nyuma y’icyumweru apfuye

Umurambo w’uwitwa Mukandori Sesiliya uri mu kigero cy’imyaka 60 watoraguwe mu mudugudu wa Mirambi, akagari ka Kirehe mu murenge wa Kirehe tariki 18/04/2012 ahagana 16h00. Uyu murambo wari umaze icyumweru.

Umurambo wa Mukandori Sesiliya wabonetse mu gashyamba k’inturusu ubonywe n’umuntu wari ugiye gutashya. Kugeza ubu ntibiramenyekana icyamwishe.

Bigaragara ko bamuhotoye kuko iruhande rw’uwo murambo hari uducupa bisa naho batumushyize ku ruhande kugira ngo bagaragaze ko yiyahuye; nk’uko bitangazwa na Epiphanie Uwanyirigira, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kirehe mu murenge wa Kirehe.

Umurambo wagejejejwe mu bitaro ariko nyuma ubuyobozi bufata gahunda yo kumushyingura kuko wangiritse ku buryo bukomeye kuko wari umaze icyumweru kirenga. Iperereza rirakomeje nubwo abo mu muryango we bataramenyekana.

Nk’uko bigaragazwa n’ibyangombwa bye byatoraguwe aho umurambo we wari uri, Mukandori yari aje gusura imiryango ye iba i Kigali. Ibyo byangombwa yabihawe tariki 01/04/2012 akaba aza mu Rwanda bigaragara ko yambukiye Kagitumba.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka