Kirehe: Umupasiteri yakoze impanuka arapfa
Pasiteri Rutabangira Elie wo mu itorero ry’abangirikani mu Rwanda (EAR) yapfuye ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 03/02/2015 ubwo yari atwaye moto akagongana n’imodoka itwara abagenzi ya sosiyete ya Matunda.
Pasiteri Mujyambere Elie aganira na Kigali Today avuga ko Pasiteri Rutabangira ubwo yari asoje inama yagiranaga na bagenzi be b’abapasiteri ku cyicaro cy’itorero Angirikani giherereye mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe yafashe urugendo mu ma saa sita yerekeza kuri Diyosezi ya Kibungo ajyanye imyanzuro y’inama bari bamaze gukora.
Ubwo yari ageze ahitwa Cyunuzi mu Murenge wa Gatore yakase ikorosi akubitana n’imodoka ya Matunda ayigwamo arakomereka bikomeye ku buryo ngo yahise acika amaboko abiri n’akaguru k’ibumoso ndetse akomereka no mu gatuza.
Mujyambere Gadi, murumuna wa nyakwigendera, avuga ko impanuka ikimara kuba bahise bitabaza Polisi imugeza ku bitaro bya Kirehe agihumeka. Ibitaro bya Kirehe byasanze uburyo yakomeretse burenze ubushobozi bamwandikira kujya mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Ntibyashobotse ko Imbangukiragutabara imugeza i Kigali kuko bageze ahitwa Kabarondo agashiramo umwuka, biba ngombwa ko bagaruka mu bitaro bya Kirehe umurambo uhita ushyirwa mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.
Pasiteri Rutabangira Elie witabye Imana yavutse mu mwaka wa 1962 avukira mu Murenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe, akaba yakoreraga umurimo we w’ubushumba mu Murenge wa Gatore. Asize umugore n’abana batandatu.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imuhe iruhuko ridashira.Imana ikomeze irinde umuryango we.
Niyo nzira ya twese.
Imana imwakire mu bayo.
Yebaba we, mbega ko abakozi b’Imana bagenda badutunguye, Rutabangira Elie Imana imuhe iruhuko ridashira. yakundaga umurimo w’Imana. turasabira umuryango we, paruwasi na Diyoseze yose muri rusange.
Imana imuhe iruhuko ridashira. Twizeye ko tuzongera kubonana kuri wa munsi.
imana imwakire mubayo