Kirehe: Umunyeshuri yarohamye mu rugomero ahita apfa
Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 wo mu Kagari ka Kiremera mu Murenge wa Kigarama ubwo yari atashye avuye ku ishuri ku mugoroba wo ku wa 27 Gicurasi 2015 yajyanye na bagenzi be mu rugomero rwa Kinoni II batangiye koga ararohama ahita apfa.
Murangira Céléstin, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akagari ka Kiremera, yavuze ko uwo mwana yari avuye ku ishuri ari kumwe na bagenzi be bageze ku rugomero rwa Kinoni ya Kabiri basanga abazamu basanzwe baharinda badahari binjiramo batangira koga ni bwo umwe yahise arohama arapfa.
Ati “Yari avuye ku ishuri mu ma saa kumi n’ebyiri bageze ku rugomero rwubakiwe kuhira imyaka rwa Kinoni II ntibabona abazamu basanzwe baharinda binjiramo bajya koga umwe ahita arohama arapfa”.
Yakomeje avuga ko iyo nzira isanzwe yarafunzwe kuko yari ikomeje guteza impanuka ku bana kuko ngo si ubwa mbere abana barohama mo ngo mu minsi ishize hapfiriyemo undi na we washakaga koga.
Murangira yasabye ababyeyi kurinda abana babo gukomeza kunyura iyo nzira kuko ishobora guteza impanuka nyinshi.
Uwo mwana amaze gushyingurwa nyuma yo gukorera isuzuma n’ibitaro bya Kirehe.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|