Kirehe: Umunyeshuri yagonzwe n’imodoka ahita yitaba Imana

Umunyeshuri witwa Niyigaba Eric w’imyaka 8 wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya Kigina yagonzwe n’imodoka tariki 07/05/2012, mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo yavaga ku ishuri ajyanwa ku bitaro bya Kirehe yitaba Imana bakihamugeza.

Uwo mwana yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite purake RAB 619 M ya sosiyete itwara abantu yitwa International ahitwa Kavuzo mu murenge wa Kigina ni mu karere ka Kirehe. Abagenzi bari mu modoka ntacyo babaye.

Aho hantu habereye impanuka ni nko muri metero 10 uvuye mu ikona. Abaturiye uwo muhanda bavuga ko umwana yamanukaga nuko yikanga imodoka iturutse inyuma ye kuko ariyo yarebaga ahungira mu rundi ruhande rw’imodoka yazamukaga atabanje kureba niba muri uwo muhanda hari imodoka maze ihita imugonga.

Ngendahimana Justin ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mudugudu wa Rusororo mu kagari ka Rwanteru, umurenge wa Kigina yavuze ko yabonye umwana yibirindura mu muhanda gusa ngo ntiyamenye uko bigenze kuko umwana yavuye mu muhanda yari arimo agahita agwa mu mapine ya tagisi yazamukaga.

Ruzindana Eugene wari utwaye iyo modoka yajyaga ku Rusumo yavuze ko nawe yikanze umwana yageze mu mapine y’imodoka kuko aho yamugongeye hazamukaga kandi akavuga ko yamugonze aturutse mu rundi ruhande rw’umuhanda ahunga imodoka yari iturutse inyuma ye.

Ubwo Niyigaba Eric yagezwaga kwa muganga ababyeyi be bari bataramenya ko yakoze impanuka kuko se umubyara, Habinshuti Donat, yabimenye mbamubwira ko yitabye Imana.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka