Kirehe: Umuntu yagwiriwe n’igiti cy’ipapayi ahita yitaba Imana

Nyirankiranuye Serafine w’imyaka 25 utuye mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe yagwiriwe n’igiti cy’ipapayi cyari mu rugo iwabo ubwo imvura yagwaga ahita yitaba Imana ako kanya kuri uyu wa kabiri tariki 15/05/2012.

Uyu mukobwa yari atuye mu mudugudu w’umubano mu kagari ka Nyamugari. Ubwo imvura yagwaga ivanzemo n’umuyaga mu masaha ya saa saba yambukiranyije mu rugo ajya mu yindi nzu yabo aho mu rugo maze igiti cy’ipapayi cyari giteye mu rugo kiramugwira arapfa; nk’uko umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nyamugari yabitangaje.

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko imvura ivanzemo umuyaga yaba ariyo ntandaro yo kugwa kw’icyo giti cy’ipapayi.

Ubu umuryango wa Nyirankiranuye uri gushaka uko bamushyingura dore ko ngo imvura ubwo yagwaga igiti cy’iyi papayi kikamugwa hejuru nabo bari mu rugo kuburyo ibi byose byabaye babireba.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka