Kirehe: Umugabo yasanzwe mu ishyamba yapfuye, batatu baburirwa irengero

Umugabo witwa Mihigo Joël wo mu Kagari ka Curazo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe bamusanze mu ishyamba yapfuye mu gitondo cyo ku wa 27 Gicurasi 2015, batatu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu baburirwa irengero.

Kanzayire Consolée, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore yabwiye Kigali Today ko abaturage basanze umurambo wa Mihigo mu ishyamba ahantu hadatuwe, hafi ye hari igitoki bikekwa ko yaba yari avuye kucyiba.

Ati “Mu ma saa tatu n’igice nari mu nama ku karere abaturage barampamagara bambwira ko basanze Mihigo mu ishyamba yapfuye, iruhande rwe ngo hari igitoki bikekwa ko yaba yari avuye kucyiba”.

Yavuze ko umurambo bawugejeje mu bitaro bya Kirehe gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe.

Ati “Twajyanye umurambo kwa muganga kuri uyu mugoroba bamaze kuwusuzuma ibisigaye twabihariye Polisi niyo iri kubikurikirana, kubera ko isuzuma rirangiye bwije ntitwashoboye guhita dushyingura turategura kumushyingura ejo (ku wa kane)”.

Yatanze ubutumwa asaba abaturage gutanga amakuru hakiri kare no kwirinda kugenda igicuku umuntu.

Ati “Gusa sinarenganya abaturage ngo ntibatanze amakuru kuko aho yiciwe ni ahantu hihishe cyane hadatuwe, ariko sinabura kubasaba gutanga amakuru hakiri kare kandi umuntu akirinda kugenda mu gicuku ari umwe ndetse n’amarondo agakazwa”.

Batatu bakekwa ho kugira uruhare mu rupfu rwa Mihigo ni uwitwa Twahirwa Jean Damascène, Biramahire Védaste na Habimana Claude, ubu bakaba bashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo kuburirwa irengero.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka