Kirehe: Polisi yataye muri yombi umusore imufatanye ibiro 80 by’urumogi
Umusore witwa Musabyimana Mawombe wo mu Kagari ka Rwantonde mu Murenge wa Gatore yafatanwe imifuka ibiri y’urumogi ipima ibiro 80 ku wa 02 Nyakanga 2015 arugemuriwe n’abatanzaniya atabwa muri yombi.
Tumusanga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe ari na ho afungiye yavuze ko yafashwe na Polisi Umutanzaniya akimara kumushikiriza urumogi yari amuzaniye.

Ati “Nagiye kubategerereza ku mazi barabinzanira bakimara kubivana mu bwato nkibifata nyoberwa aho abapolisi baturutse bahita bamfata banzana hano”.
Yavuzeko yari yavuganye n’umugabo w’i Rwamagana witwa Feresiyani ko aza kubimugurira nk’uko bari bahanye gahunda.
IP Emmanuel Kayigi yavuzeko abagizi ba nabi baba bagendereye kwambutsa ibiyobyabwenge banyuze ku byambu bazi ko badafatwa ariko kubera abaturage bamaze kumenya kwicungira umutekano batungira agatoki Polisi abagizi ba nabi bagafatwa bidatinze.
Ikindi ngo gituma umutekano ubungabungwa ni abapolisi bamaze gushyirirwaho Sitasiyo mu mirenge inyuranye ibyo bigatuma begera abaturage abagizi ba nabi ntibabone aho bamenera basakaza ibiyobyabwenge mu gihugu.
Arasaba uwo ari we wese wishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubivamo kuko bigira ingaruka nyinshi.
Ati “Turakangurira abantu bumva ko baturanye n’abantu bambuka imipaka baza kubashuka ngo ni bizinesi barimo, bumve ko bigira ingaruka ivamo igifungo n’ihazabu y’amamiliyoni y’amafaranga yagatunze umiryango yabo”.
Yakanguriye abaturage gukomeza gutanga amakuru kuko uyatanze aba yubatse igihugu bityo umuturage akaba ijisho rya mugenzi we.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bashake nabandi barucuruza