Kirehe: Ntibaramenya icyateye umukambwe w’imyaka 81 kwiyahura

Umusaza Cyakoki Bernard wo mu kagari ka Bwiyorere mu murenge wa Mpanga akarere ka Kirehe nyuma yo kwiyahura kuri uyu wa kane tariki 13/11/2014 abaturage bakomeje guterwa urujijo n’impamvu yamuteye kwiyahura.

Ubwo umugore we Bernadette Nyirabacamurwango yari ahugiye mu turimo two mu rugo ngo yagiye kumva yumva umugabo we arataka aza yiruka asanga araribwa munda abona igikombe kibamo umuti bogesha inka kiri iruhande rwe bigaragara ko ngo yari amaze kunywa uwo muti.

Nyuma yo kubona ko umugabo we yanyweye uwo muti yahise atabaza abaturanyi baraza bamuha amata bikomeza kwanga bigira inama yo kumujyana kwa muganga.
Cyakoki Bernard wari ufite imyaka 81 yashizemo umwuka ubwo bari bamuhetse mu ngobyi ya kinyarwanda bamujyanye kwa muganga dore ko aho atuye mu kagari ka Bwiyorere bigoye kubona imodoka mu buryo bwihuse.

Yaba umugore we baba abagize umuryango we baremeza ko nta mpamvu nimwe bakeka ishobora gutuma uwo musaza yiyahura. Umugore we avuga ko mu buzima busanzwe ngo bari babanye neza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Byiyorere, Dushimimana Emmanuel, arasaba abaturage kujya bavuga ibibazo byabo bigakemuka aho gufata icyemezo kibi cyo kwiyahura.

Yagize ati “abaturage bakwiye kujya bagaragaza ibibazo bafite byaba amakimbirane yo mu muryango cyangwa se ibindi bibazo bitandukanye ni byiza kwegera ubuyobozi bukabikemura kuko kwiyahura siwo waba umuti w’ibibazo”.

Nyirabacamurwango yari umugore wa gatatu wa Cyakoki bakaba bari bamaranye imyaka irenga itanu nyuma yo gutandukana n’abagore babiri.

Umugore we wa mbere ngo batandukanye babyaranye abana babiri b’abakobwa bakaba barererwa aho mu rugo kwa se naho umugore wa kabiri batandukana bafitanye abana babiri b’abahungu bo bakaba barererwa mu muryango wa nyina.

Mu myaka irenga itanu Cyakoki Bernard abana na Nyirabacamurwango Bernadette nta mwana bigeze babyarana bakaba barera abakobwa babiri basizwe n’umugore wa mbere batandukanye.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka