Kirehe: Iyibwa rya mudasobwa mu bitaro bya Kirehe rikomeje gutera urujijo

Iyibwa rya Mudasobwa zigendanwa mu bitaro bya Kirehe rikomeje kutera benshi urujijo bibaza uburyo zibwe nta ngufuri yishwe n’ibitaro bifite uburinzi buhagije.

Mu ijoro rishyira tariki 06/02/2015 nibwo hibwe mudasobwa zigendanwa ebyiri mu cyumba gikorerwamo inyemezabwishyu (factures) z’ibitaro, hibwa izakoreshwaga n’umukozi ushinzwe igenzura ry’izo nyemezabwishyu mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza.

Bamwe mu bakozi b’ibitaro baganiriye na Kigali Today bavuga ko kwibwa kwizo mudasobwa biteye urujijo kuko batumva ukuntu abantu baza bagatwara ibintu mu bitaro kandi hari abarinzi ku miryango yose y’ibitaro.

Abakozi b’ibitaro bagera kuri batanu badashaka ko amazina atangazwa bavuga ko bafite amakuru yizewe ko izo mudasobwa zarigishijwe n’umwe mu bakozi bazikoresha hagamijwe gusibanganya amakoza yakozwe mu mibare y’ubwisungane mu kwivuza.

Ikindi bashingiraho babyemeza ni uko izo mudasobwa zibwe mu ijoro ryo kuwa kane ubwo hari habaye inama n’intumwa z’intara mu kugenzura ibijyanye na mituweri.

Mu gukurikirana ayo makuru Kigali Today, yageze mu bitaro bya Kirehe iganira na bamwe mu bakozi bakorera muri icyo cyumba cyibwemo izo mudasobwa bavuga ko kuwa kane tariki 05/02/2015 biriwe bakora bataha mu masaha bazanzwe batahiraho, mu gitondo cyo kuwa gatanu bagarutse ku kazi basanga bibwe.

Bavuga ko basize bakinze ariko mu gitondo basanga urugi rufunguye kandi ingufuri ari nzima basanga bibwe mudasobwa ebyiri muri esheshatu zari muri icyo cyumba.

Nk’uko bakomeza babyivugira, muri izo mudasobwa zibwe harimo inyandiko z’ibitaro cyane cyane izijyanye n’ubwisungane mu kwivuza.

Muri iryo joro umukozi ubakuriye akaba ashinzwe n’ibijyanye n’ubwisungane mu kwivuza muri ibyo bitaro biravugwa ko yageze mu bitaro mu ijoro aje kubika moto asanga ngo icyumba kirafunguye abika moto arataha.

Uwo mukozi bavuga ko ashinzwe ubwisungane mu kwivuza witwa Niyibizi Bonny, avugana na Kigali Today kuri terefoni yavuze ko adashinzwe mitiweri nta n’aho ahuriye na yo, ngo nawe ari mu bibaza uburyo izo mudasobwa zibwe.

Abajijwe uburyo yaje kubika moto iryo joro agasanga urugi rufunguye na mudasobwa zibwe ntagire icyo abivuga ho yavuze ko ntacyo yari gukora kandi bamwibye.

Munyeshuri Jean Claude, umuyobozi w’ikigo cy’ubwisungane mu Karere ka Kirehe aganira na Kigali Today yavuze ko nawe yabyumvise abibwiwe n’umukozi wabo Niyibizi Bonny bikaba bigikorwaho iperereza na Polisi.

Yakomeje avuga ko ibura ry’izo mudasobwa ridashobora kuba imbogamizi ku makuru ajyanye n’ubwisungane mu kwivuza kuko afite inyandiko zose zigaragaza imitangire yayo.

Kigali Today yagerageje kuvugana na Dr Uwiringiyemungu Jean Népomuscène uyobora ibitaro bya Kirehe isanga atari mu biro bye, ndetse ntiyitaba na telefoni ye igendanwa.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka